
Ni amasezerano yasinyiwe ku cyicaro cya Polisi ku Kacyiru, ashyirwaho umukono n’Umunyabanga Mukuru w’ikipe ya CIP Claudette Umutoni, mu gihe hari hari Perezida wa Police FC, Rtd ACP Jean Bosco Rangira.Umunyabanga wa Police FC, abajijwe ku gihe uyu mutoza yasinye atoza iyi kipe, yavuze ko batifuza kubitangaza kuko ari ibanga riri hagati y’umukozi n’umukoresha.
Nubwo bimeze gutyo ariko amakuru Kigali Today yamenye ni uko Ben Moussa watoje APR FC akanatwarana nayo Igikombe cya shampiyona 2022-2023, asimbuye Adil Mohamed yari yungirije, hagati mu mwaka w’imikino, yasinye imyaka itatu atoza Police FC.
Ben Moussa ntabwo azakora wenyine muri Police FC kuko azungirizwa na Dbouki Mohamed, Mutarambirwa Djabir wongerera imbaraga abakinnyi na Ben Yahia Ahmed uzajya asesengura amashusho.
Biteganyijwe ko Police FC izatangira imyitozo mu ntangiriro z’icyumweru gitaha yitegura umwaka w’imikino 2025-2026.

National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|