APR FC yashimiye Claude Niyomugabo wayikiniye imyala irindwi

Ikipe ya APR FC yashimiye Niyomugabo Claude wari umaze imyaka irindwi ayikinira inyuma ku ruhande rw’ibumoso, nyuma yo kutongera amasezerano ikamusimbuza Ishimwe Christian yagaruye avuye muri Police FC yasinyishije kuri uyu wa Gatatu.

APR FC ibinyujije ku mbugankoranyambaga yashimye Claude Niyomugabo wayigezemo mu 2019, ivuga ko imushimira ibyo yayihaye mu myaka irindwi birimo ibikombe birindwi bya shampiyona byikurikiranya.

Mbere yo gushimira Claude Niyomugabo, ikipe ya APR FC kuri uyu wa Gatatu yasinyishije myugariro Ishimwe Christian ugiye kumusimbura aho uyu musore wari umaze imyaka ibiri avuye muri iyi kipe akajya muri Police FC yasinye amasezerano y’imyaka ibiri.

Ishimwe Christian yasinyiye APR FC agarutsemo, ari kumwe n'umubyeyi we
Ishimwe Christian yasinyiye APR FC agarutsemo, ari kumwe n’umubyeyi we

Nubwo kugeza ubu hatari hamenyekana ikipe azakinira ariko Niyomugabo Claude, kuva mu mwaka utaha w’imikino 2026-2027 azakina hanze y’u Rwanda.

Uretse Claude Niyomugabo kandi, abakinnyi nka Nshimiyimana Yunusu, Ruboneka Jean Bosco, bose basoje amasezerano muri APR FC yifuza kubagumana ariko ibiganiro bikaba bikomeje kugorana cyane cyane ku kijyanye n’amafaranga aho bivugwa ko babwiye iyi kipe ko igomba kubaha miliyoni 100 Frw buri umwe.

Muri APR FC kandi abarimo umunyezamu Ishimwe Pierre, Mugisha Gilbert na Niyibizi Ramadhan nabo bayasoje ariko iyi kipe ikaba itazayongera ngo ikomezanye nabo kongeraho Denis Omedi wari usigaje amezi gusa nawe uzagenda.

National Football League

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka