Abahize abandi muri shampiyona bagiye kongera guhembwa

Kuri uyu wa Kane, Ubuyobozi bwa Shampiyona y’icyiciro cya Mbere mu Rwanda bwatangaje ko abakinnyi bitwaye neza muri shampiyona 2024-2025 bazabihemberwa.

Ibi byatangarijwe mu kiganiro ubuyobozi bwa Shampiyona y’icyiciro cya Mbere mu Rwanda bwagiranye n’itangazamakuru aho bwatangaje ko abakinnyi n’abatoza bahize abandi bazahembwa binyuze mu byiciro birindwi birimo umukinnnyi mwiza w’umwaka, umutoza mwiza w’umwaka, uwatsinze ibitego byinshi , umunyezamu mwiza, umukinnyi mwiza ukiri muto ( uzaba atarengeje imyaka 21), igitego cyiza cy’umwaka ndetse hanakorwe ikipe y’abakinnyi beza 11.

Abazavamo abazahemberwa muri ibi bihembo bizatangwa tariki 30 Gicurasi 2025 muri Kigali Convention Center baramenyekana kuri uyu wa Gatanu saa kumi n’ebyiri z’umugoroba ndetse abakunzi ba ruhago bazaba bafite amajwi angana na 20% bahite banatangira gutora banyuze mu mbuga nkoranyambaga za Rwanda Premier League ndetse no ku rubuga rwabo rwa murandasi.

Uretse abafana kandi, mu bazatanga amanota harimo abakapiteni n’abatoza b’amakipe 16 akina icyiciro cya mbere bazaba bafite 30% ndetse n’akanama kazaba karimo abanyamakuru, uhagarariye ishyirahamwe ry’abatoza ndetse n’ihuriro ry’abahoze bakina ruhago kazaba gafite 50% mu majwi.

Mu cyiciro cy’umukinnyi mwiza w’umwaka, hazashyirwa hanze abakinnyi 30, tariki 28 Gicurasi 2025 hasezererwe 25 hasigare hahatana batanu bazavamo uzegukana igihembo.Abazatwara ibihembo bizaba biherekejwe n’amafaranga atahise atangazwa aho nk’uko ubuyobozi bwa Rwanda Premier League bwasobanuye ko bakiri gukusanya bijyanye n’abaterankunga bazaba bahari.

Ibyiciro bizahembwa
Ibyiciro bizahembwa
Umuyobozi wa Rwanda Premier League Hadji Mudaheranwa Yussuf yavuze ko bari gukora ibishoboka byose kugira shampiyona ikomeze kuzamura ireme
Umuyobozi wa Rwanda Premier League Hadji Mudaheranwa Yussuf yavuze ko bari gukora ibishoboka byose kugira shampiyona ikomeze kuzamura ireme

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka