Aba bafana bagumye muri Stade batangira gukora isuku batoragura amacupa n’indi myanda y’ibyo bakoresheje. Uyu mukino wo mu itsinda F, warangiye u Buholandi n’u Buyapani, binganyije ibitego 2-2.
Ni igikorwa cyakoze abantu benshi ku mutima, bagaragaza ko aba bafana batanze urugero rwiza rwo kugira umuco w’isuku no kubungabunga ibidukikije. Aba bafana bagaragaye bakusanya imyanda mu mifuka, basukura aho bari bicaye, mbere yo gusohoka muri stade.
Si ubwa mbere abafana b’Abayapani bagaragaje imyitwarire nk’iyi, kuko bakunze kugaragara basukura stade nyuma y’imikino mpuzamahanga, bituma bafatwa nk’urugero rwiza ku bandi bafana ku Isi.
Irebere uburyo abafana b'ikipe y'Igihugu y'u Buyapani, bakoze isuku muri Stade batoragura amacupa n'indi myanda y'ibyo bakoresheje nyuma y'umukino w'Igikombe cy'Isi wahuzaga ikipe yabo n'u Buholandi. pic.twitter.com/ShKmuGMDl7
— Kigali Today (@kigalitoday) June 15, 2026
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|