Rusizi: Byagenze bite ngo abakozi icyenda basezerere rimwe?

Kuva ku wa Mbere tariki 13 Gicurasi 2024, amakuru yatangiye gukwirakwira avuga ko hari abakozi icyenda b’Akarere ka Rusizi basezeye ku mirimo yabo ku mpamvu zabo bwite, ariko abandi bakavuga ko batabikoze ku bushake ahubwo babitegetswe n’ababakuriye.

Ni amakuru ahanini yanyuze ku mbuga nkoranyambaga, aho abatakiri mu mirimo yabo kugeza ubu, ari abakozi bakoreraga ku Karere ndetse na bamwe mu bari Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge.

Mu bo bivugwa ko basezeye ku mirimo yabo bakoreraga ku Karere, harimo Mugenzi Jean Pierre wari ushinzwe imari n’Ubutegetsi, Rutebuka Yves wari Umujyanama mu by’Amategeko, Ngabo Fabrice wari ushinzwe imyubakire mu Karere, Tuyizere Théogène wari Umukozi muri One Stop Center, Musabyemariya Ancille, Umukozi muri One Stop Center, Uwamahoro Olive, Umukozi muri One Stop Center ndetse na Habiyaremye Emmanuel, wari yari Umuyobozi w’Ishami Rishinzwe Ishoramari n’Umurimo.

Bivugwa kandi ko hasezeye abari Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge, barimo uwayoboraga Umurenge wa Gitambi ndetse n’uwayoboraga Umurenge wa Nkombo.

Hari umwe mu bakozi bakorera ku Karere ka Rusizi wabwiye Kigali Today ko abasezeye babitegetswe n’Inama y’umutekano itaguye y’Intara y’Uburengerazuba, yateraniye ku karere ka Rusizi ku wa Mbere.

Uyu mukozi ariko yavuze ko nta zindi nzego z’Akarere zari zatumiwe muri iyi nama, kuko ngo byari byagizwe ibanga.

Uyu mukozi yagize ati “Gusa, ikivugwa ni uko ba ES (abanyamabanga nshingwabikorwa) ari incompetence (kunanirwa inshingano), naho ba Director bo ni imikorere mibi, OSC we ni ruswa n’imikorere mibi. Ariko ni ibivugwa kuko byakozwe mu ibanga na Mayor ntiyari arimo”.

Icyakora hari undi mukozi ukorera ku karere ka Rusizi, wabwiye Kigali Today ko ku wa Mbere abakozi bose bagiranye inama na Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba, Lambert Dushimimana, yibanze ku mitangire ya serivisi ndetse n’izindi ngingo.

Bategetswe kwandika basezera ku kazi

Dushimimana Lambert, Guverineri w'intara y'uburengerazuba
Dushimimana Lambert, Guverineri w’intara y’uburengerazuba

Twavuganye n’umwe mu bavugwa ko basezeye akazi. Uyu mukozi yemereye Kigali Today ko yamaze gusezera ku nshingano ze, ariko yongeraho ko n’ubwo yanditse asezera atabikoze ku mpamvu ze bwite nk’uko bivugwa ahubwo ngo we na bagenzi be barabitegetswe.

Yagize ati: “Mayor yahamagaye buri muntu ku giti cye, akamusaba kwitaba ku biro by’umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere. Nuko ukagenda uzi ko ari wowe wenyine ariko dutungurwa no kuhahurira turi 17. Tuhageze rero buri muntu yahamagarwaga mu biro by’umunyamabanga yagera yo akahasanga itsinda ryavuye ku ntara riyobowe na Guverineri, maze akabwirwa ibyo ashinjwa ndetse akanategekwa guhita yandika ibaruwa isezera akazi, agasohoka amaze no kuyisinya. Uko twari aho harimo abababariwe, ariko nibukamo bane.”

Yunzemo ati: “Jyewe nabyita akarengane gakubiyemo n’akagambane. Nkanjye nta baruwa n’imwe nigeze mpabwa inyihanangiriza imikorere mibi, nta muyobozi wigeze anyihaniza anshinja imyitwarire mibi, ariko nisanze bantegeka kwandika nsezera! Nta kindi nakora, burya uwaguhaye akazi iyo akisubije urabyakira”.

Kigali Today kandi yagerageje kuvugisha Ancille Dusabemariya na we uri mu bavugwa ko basezeye imirimo yabo, ariko akimara kumva ko ari umunyamakuru umuhamagaye ahita akupa telefoni ye. Inshuro zose twakomeje kumuhamagara ntiyemeye kwitaba telefoni.

Ku rundi ruhande ariko, Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba Lambert Dushimimana uvugwaho gusaba aba bakozi kwegura, yabwiye umunyamakuru ko amakuru avugwa muri Rusizi yo gusezera akazi kwa bamwe mu bakozi bako ari ukuri, kuba ari we bawibategetse byo yabihakanye ndetse asaba umunyamakuru ko amakuru arambuye yayabaza ubuyobozi bw’Akarere.

Mu butumwa bwe, Guverineri Dushimimana yagize ati “Muraho Charles. Akarere se ntikagufasha kubimenya? Mayor ayo makuru yayaguha kuko byo ni ukuri. Hari abasezeye kandi ubuyobozi bw’Akarere bufite amakuru kuri byo”.

Umuyobozi w’akarere ka Rusizi bwana Kibiriga Anicet mu kiganiro kigufi yagiranye na Kigali Today yavuze ko amakuru ya nyayo ari uko abo bakozi batakiri mu kazi bakoraga. Ikindi yongeyeho ni uko icyateye abo bakozi gusezera uko ari icyenda, ari impamvu zabo bwite nk’uko bigaragara mu mabaruwa bashyikirije ubuyobozi bw’akarere.

Abajijwe icyo avuga ku kuba abakozi 9 bose basezerera rimwe mu Karere ayoboye, Mayor Kibiriga yavuze ko icya mbere ari ukubaha uburenganzira n’ibyifuzo by’abari abakozi babo, kuko ntawe bakumira mu gihe ashaka kugira ahandi yerekeza bijyanye n’amahirwe yaba yabonye cyangwa se izindi mpamvu. Cyakora kuri aba bo, Mayor yavuze ko atazi aho berekeje, icyo yabonye mu ibaruwa ari uko gusezera babitewe n’impamvu zabo bwite.

Dr KIBIRIGA Anicet, Umuyobozi w'akarere ka Rusizi
Dr KIBIRIGA Anicet, Umuyobozi w’akarere ka Rusizi

Ku kigiye gukorwa, Mayor Kibiriga yavuze ko ubu bagiye gushaka uko abo bakozi basimbuzwa kugira ngo serivisi batangaga ku baturage zidahagarara.

Aba bakozi basezeye mu kazi nyuma y’uko muri aka Karere ka Rusizi hamaze iminsi humvikana umwuka mubi mu buyobozi, ndetse byaviriyemo bamwe mu bahoze ari abayobozi ndetse n’abajyanama mu Nama Njyanama kwegura.

Gusa Mayor Kibiriga we avuga ko gusezera kw’aba bakozi icyenda ntaho guhuriye n’ibyo by’umwuka mubi bivugwa kuko abasezeye babikoze ku mpamvu zabo bwite, Atari umwuka mubi wabibateye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

NGO Kibiriga yavuze ko icya mbere ari ukubaha uburenganzira n’ibyifuzo by’abari abakozi babo, kuko ntawe bakumira mu gihe ashaka kugira ahandi yerekeza bijyanye n’amahirwe yaba yabonye cyangwa se izindi mpamvu. Cyakora kuri aba bo, Mayor yavuze ko atazi aho berekeje, icyo yabonye mu ibaruwa ari uko gusezera babitewe n’impamvu zabo bwite.
Dr KIBIRIGA Anicet, Umuyobozi w’akarere ka Rusizi

KAZI yanditse ku itariki ya: 14-05-2024  →  Musubize

Ariko ibi niba ar’ukuri bakwiye gusezererwa, gusa n’uko about bayobozi haza mo ikimenyane na MUNYUMVISHIRIZE, Urugero: tukiri mu Burengerazuba mu Karere ka Rubavu Umurenge wa Rugerero, mu Mudugudu w’icyitegererezo wa Muhira Abahatujwe bagiye bataka ku nkoko Prezida yabahaye ngo Zizabavane mu Bukene zibakurire n’Abana mu milire mibi,nanubu byibereye akarima ka bamwe, n’umuturage uvuze bucya bamugejeje mu Kigo cy’Inzererezi, Kandi bigakorwa n’abashizweho n’Akarere, none niba nta kindi kibyihishemo nibava I Rusizi bazasubire yo Aho Iyo Coperative ubu iyobowe n’Umudamu nka Prezida, umukwe we akaba ariwe ushinzwe amasoko, Kandi Ubwo Ni bamwe banakubwira ngo uzicyondicyo kuko uwa Mugore Ni nyinawabo na Nyakubahwa, gusa Abaturage bo Ni ba Mbonabihita, icyo bifuza n’Amahoro n’Umutekano

Charles yanditse ku itariki ya: 14-05-2024  →  Musubize

dusabe inema yo kwakira ibyo tudashobora guhindura

Alias yanditse ku itariki ya: 14-05-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka