Umujyi wa Kigali wasabye ababyeyi kohereza abana muri gahunda zibafasha mu biruhuko

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwashishikarije abayeyi kohereza abana muri gahunda z’ibiruhuko bateganyirijwe, zibafasha kwidagadura bagakuza impano zabo kandi banirinda ibishuko byabarangaza muri iki gihe batari mu masomo.

Banditse bati “Mu gukomeza guhamya gahunda y’Intore mu biruhuko, mu Mujyi wa Kigali harimo gukorwa gahunda ya ‘Holiday Sports Camp’ irimo kubera kuri Club Rafiki, mu Gatenga kuri Don Bosco na Kimironko Community Court, aho bigishwa umukino wa Basketball. Ababyeyi barashishikarizwa gufasha abana kwitabira”.

Iyi gahunda, itangira mu gitondo saa mbiri n’igice (8:30) kugeza saa sita (12:00) kuri Club Rafiki no mu Gatenga, naho kuri Kimironko Community Court igatangira saa saba (13:00) kugeza saa kumi n’imwe (17:00) z’umugoroba. Abitabiriye bakina imikino inyuranye, bakagaragaza izindi mpano bifitemo ndetse bakanaganirizwa n’inzego zitandukanye, ku ngingo zibubaka muri iki gihe cy’ibiruhuko.

Ubwo Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa yasubizaga ku kibazo cy’abana babura aho bidagadurira mu gihe cy’ibiruhuko, na we yijeje ababyeyi ko hari ikirimo gukorwa ngo bikemuke.

Yagize ati “Turimo gukorana n’inzego bireba kugira ngo umwana atazajya aba ari mu biruhuko, agahura n’ikibazo bari basanzwe bahura na cyo, cyo kuba abazamu bafunga ibigo bababwira ko bitemewe. Ubu ntabwo ibigo bya Leta bizongera gufunga kubera ko abana badahari”.

Yongeyeho ko mu mashuri hari umwihariko wo guhuza ibigo by’amashuri bikajya bisangira ibibuga, ndetse no korohereza abana kubasha gukoresha ibibuga by’abikorera by’ubucuruzi.

Gahunda yo gufasha abanyeshuri bari mu biruhuko, igamije kubatoza indangagaciro z’Abanyarwanda, kwishakamo ibisubizo, gukuza impano zabo zitandukanye ndetse no kubarinda ibishuko n’ihohoterwa, bashobora guhura na byo mu mezi abiri baba bagiye kumara batari mu masomo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka