Nyuma y’imyaka 14 APR BBC yongeye gutwara Shampiyona

Ku wa 8 Nzeri 2023, ikipe ya APR BBC yatwaye igikombe cya shampiyona ya Basketball 2023, nyuma yo gutsindira REG BBC umukino wa kane wa kamarampaka muri BK Arena.

 APR BBC bishimira intsinzi
APR BBC bishimira intsinzi

Aya mateka no kwisubiza icyubahiro nyuma y’imyaka 14, ikipe ya APR BBC yabigezeho ubwo yakinaga umukino wa kane w’imikino 7 ya nyuma ya kamarampaka yayihuzaga na REG BBC. Uyu mukino wagiye gukinwa bizwi ko APR BBC yari imaze gutsinda imikino itatu, niwutsinda igahita itwara igikombe cya shampiyona 2023.

APR BBC uyu mwaka yeretse andi makipe ko iyarusha, haba mu mikino y’umwaka usanswe (Regular season) ndetse no mu mikino ya karampaka, ntabwo yatengushye abantu kuko ibyo bari biteze ariko yabigenje, maze bitayigoye itsinda REG BBC amanota 80-68.

Muri uyu mukino uduce tubiri twa mbere tugize igice cya mbere, twarangiye ikipe ya APR BBC iyoboye n’amanota 33-26.

Mu gice cya kabiri kigizwe n’utundi duce tubiri, APR BBC n’ubundi ni yo yatsinzemo amanota menshi kuko yagize 47 yuzuza 80 yatumye batsinda uyu umukino muri rusange, naho REG BBC yinjiza 42 yuzuza amanota 68. APR BBC uretse kwegukana shampiyona ya 2023, byanayihesheje itike yo kuzahagararira u Rwanda mu mikino ya BAL 2024, izaba yitabiriye bwa mbere.

Uretse iki gikombe APR BBC ikaba yanahawe miliyoni 15 mu gihe buri mukinnyi wayo nibura mu mikino ya kamarampaka akoreye ibihumbi 350 Frw, kuko ijya gutamgira hatangajwe ko ikipe izajya itsinda umukino buri mukinnyi wayo azajya ahabwa ibihumbi 50Frw ku makipe yose, kandi APR BBC yatsinze imikino 7 muri rusange.

APR BBC yageze ku mukino wa nyuma uyu mwaka isezereye muri 1/2 Patriots BBC, iyitsinze imikino 3-0 mu gihe REG BBC yari yasezereye Espoir BBC.

Iki gikombe APR BBC itwaye ni icya 14 nyuma y’ibyo yatwaye mu 1995, 1996, 1997, 1998, 1999, 2000, 2001, 2002, 2003, 2005, 2006, 2008, 2009 ndetse na 2023.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka