Kuba Igihangange mu kintu icyo ari cyo cyose ni amahitamo - Perezida Kagame

Ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki 13 Kanama 2023, ubwo hatangizwaga iserukiramuco rya Giants Of Africa ndetse ryanahujwe no kwizihiza imyaka 20 uyu muryango umaze ushinzwe, Perezida Paul Kagame yibukije urubyiruko rwa Afurika ko bagomba kuba ibihangange, kandi ko kuba igihangange nta kindi bisaba usibye kubihitamo.

Ubwo yaganirizaga imbaga y’urubyiruko n’abakuru bari bateraniye mu nzu y’imikino ya BK ARENA, Perezida Kagame yongeye kwibutsa abatuye umugabane wa Afurika, ko ari ibihangange kandi ko kuba igihangange bisaba gusa kubihitamo.

Yagiye ati “Afurika ni igihangange, Abanyafurika ni ibihangange, ni cyo gihe cy’uko tutagomba guhora twibutswa, tugomba kuba tuzi tukanabyitaho, ko turi ibihangange. Turi byo ndetse tuzanaba byo”.

Ati “Kugira ngo ube igihangenge mu bintu bitandukanye ni amahitamo, ni wowe rero wo guhitamo ukabikora uzi ko waba Umunyafurika, Umunyamerika, Aziya n’abandi, buri muntu afite inshingano zo kuba igihangange”.

Yunzemo ati “Iki gitekerezo cyo kugira Afurika n’Abanyafurika guhora dufashwa mu buryo bwose, mbese bigasa nk’aho turi inyuma ya buri wese yaba mu buryo bw’amajyambere, mu bintu byose ndetse na siporo sibyo, kuko dufite byinshi byadushyira imbere ya buri muntu wese. Dufite byose, dufite abantu, dufite imitungo kamere, dufite impano kandi abantu bacu bafite ubwonko nk’abandi”.

Perezida Kagame yambitswe umwambaro w'Igihangange na Masai Ujiri
Perezida Kagame yambitswe umwambaro w’Igihangange na Masai Ujiri

Perezida Kagame kandi yatanze urugero ku kuba Abanyafurika bafite impano ku Isi hose, kandi zigaragarira buri wese.

Ati “Masai yigeze kubivugaho ko Afurika ifite impano ndetse n’uko dushoboye. Urugero umukinnyi mwiza muri Shampiyona ya basketball muri Leta Zunze Ubumwe za America (NBA), igihangange gituruka muri Cameroun, Joel Embiid. Urwo ni urugero gusa rwerekana ko umwe cyangwa benshi muri uru rubyiruko ruri hano, ashobora kuba mwiza nka Joel Mbiid, ndetse n’abandi baje mbere bavuye hano kuri uyu mugabane wacu”.

Mukugaragaza ko Afurika ari abavandimwe, Perezida Kagame yatanze urugero rw’uko yavukiye mu Rwanda agakurira muri Uganda, umugore we akavukira Burundi bagahurira muri Kenya, ibyo akabihuza n’ubuzima bwa Masai Ujiri uvuka ku babyeyi, umwe ukomoka muri Kenya undi muri Nigeria, bityo ko Afurika ari abavandimwe.

Perezida kagame kandi yashimiye Masai Unjiri washinze Giants of Africa, akaba ari na Perezida w’Ikipe ya Toronto Raptors yo muri Canada, ikina muri Shampiyona ya Basketball ya Amerika (NBA), ku bw’iki gitekerezo cya Giants of Africa, agakusanya urubyiruko ruvuye imihanda yose muri Afurika akaruzana i Kigali, ko byashobokaga ko yarujyana n’ahandi kandi nabyo byajyaga kumushimisha, ariko ikigenzi ni uko uru rubyiruko rugomba kuzirikana ko bashobora kuba ibihangange kuruta undi uwo ari we wese.

Joel Embiid ukomoka muri Cameroon wabaye MVP muri shampiyona ya NBA watanzweho urugero na Perezida Kagame
Joel Embiid ukomoka muri Cameroon wabaye MVP muri shampiyona ya NBA watanzweho urugero na Perezida Kagame
Urubyiruko ruvuye mu bihugu 16 n'abandi bari bateraniye muri BK ARENA
Urubyiruko ruvuye mu bihugu 16 n’abandi bari bateraniye muri BK ARENA

Reba ibindi muri iyi video:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka