Basketball U16: Dore amatsinda amakipe y’u Rwanda arimo mu marushanwa nyafurika

Ku wa Gatatu tariki 12 Nyakanga 2023, nibwo abagize ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abangavu batarengeje imyaka 16 mu mukino wa Basketball, bageze i Monastir muri Tunisia aho basanzeyo basaza babo nabo batarengeje imyaka 16, aho bagiye kwitabira imikino nyafurika ya FIBA U16 AFRICAN CHAMPIONSHIP 2023.

Abangavu b'u Rwanda basesekaye muri Tunisia
Abangavu b’u Rwanda basesekaye muri Tunisia

Ku wa gatatu kandi ni nabwo habaye inama ibanziriza irushanwa, ndetse akaba ari nayo igena uko amakipe ashyirwa mu matsinda n’uko azahura (Technical Meeting), iyi nama ikaba yasize amakipe y’u Rwanda ashyizwe mu matsinda aho mu cyiciro cy’abangavu u Rwanda rwisanze mu itsinda rya kabiri (Group B), naho ingimbi zo zisanga mu itsinda rya mbere (Group A).

Mu cyiciro cy’abahugu (ingimbi), u Rwanda ruri mu itsinda rimwe na Tunisia iri mu rugo, Ivory Coast, Angola ndetse na Mali naho mu cyiciro cy’abakobwa (abangavu), u Rwanda ruri kumwe na Mali, Morocco ndetse na Angola.

Mu cyiciro cy’abahungu iyi mikino yatangiye ejo tariki ya 13 Nyagakanga mu mujyi wa Monastir, naho bashiki babo bo baratangira kuri uyu wa 14 Nyakanga 2023.

Iyi mikino yitabiriwe n’ibihugu 10 mu cyiciro cy’abahungu n’amakipe 8 mu bakobwa.

Dore uko abatsinda ateye:

Abahungu: Group A (Tunisia, Rwanda, Ivory Coast, Angola na Mali)

Group B: (Misiri, Guinea, Uganda, Morocco na Tchad).

Abakobwa: Group A (Tunisia, Misiri, Guinea na Uganda)

Group B: (Mali, Rwanda, Morocco na Angola)

U Rwanda ruri muri aya marushanwa nyuma yo kubona itike bakuye mu kwitwara neza mu mikino y’akarere ka gatanu.

Mu cyiciro cy’abakobwa u Rwanda rwegukanye igikombe nyuma yo gutsinda Tanzaniya ku mukino wa nyuma, irushanwa ryabaye mu kwezi gushize. Naho abahungu bo babonye itike nyuma yo gusoza ku mwanya wa 2 nyuma ya Uganda.

Iri rushanwa ryatangiye gukinwa kuva muri 2009 aho igihugu cya Misiri aricyo kirifite kenshi, inshuro 5 mu nshuro 7 iki gihugu cyitabiriye.

Amakipe abiri azagera ku mukino wa nyuma yombi azahita abona itike yo kujya mu gikombe cy’isi cy’abatarengeje imyaka 16, kizaba umwaka utaha wa 2024.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka