Basketball: REG BBC yatsinze PATRIOTS BBC isoza shampiyona ari iya mbere

Kuri iki cyumweru taliki ya 13 Kanama ni bwo imikino ya shampiyona y’umwaka w’imikino muri basketball mu Rwanda yashyirwagaho akadomo mu mikino ya nyuma ku ngengabihe, aho REG BBC yegukanye intsinzi n’amanota 73 kuri 72 ya PATRIOTS BBC.

Umukino wa REG na Patriots aba ari ishiraniro
Umukino wa REG na Patriots aba ari ishiraniro

Amakipe yombi yagiye gukina uyu mukino abizi neza ko ikipe iri buwutsinde ihita ifata umwanya wa mbere bidasubirwaho bityo bikazayorohereza urugendo rugera ku mukino wa nyuma wa kamarampaka (Playoffs).

Mbere y’umukino ikipe ya Patriots ni yo yahabwaga amahirwe bijyanye n’uko yiyubatse uyu mwaka kurusha ikipe ya REG BBC bari bahanganye dore ko yo yatakaje umukinnyi wari ukomeye Cleveland Thomas.t

Ikipe ya Patriots yari yahisemo gukoresha abakinnyi barimo Gray Kendall, Ater James Majok, Ndizeye N. Dieudonne, Roebuck Jr G Vashon ndetse na Mukama Jean Victor.

Ikipe ya REG BBC y’umutoza Dean Murray yari uahisemo gutangiza mu kibuga Shyaka Olivier, Adonis Filer, Niyonkuru Pascal, Pitchou Manga ndetse na Beleck Bell Engelbert.

Ikipe ya Patriots ni yo yegukanye agace ka mbere n’amanota 18 kuri 16 ya REG BBC, aha ikinyuranyo cyari amanota 2 gusa ku buryo wabonaga umukino ushoboka ku mpande zombi.

Agace ka kabiri katangiranye imbaraga nyinshi ku basore b’umutoza Henry Mwinuka cyane ku mukinnyi wayo Ndizeye N. Dieudonne wari umaze gutsinda amanota 15 mu minota 14 yari amaze gukina.

Ikipe ya Patriots yaje kwegukana agace ka kabiri ku manota 23 kuri 17 ya REG BBC bivuze ko igiteranyo cyari kimaze kuba amanota 41 ya Patriots kuri 33 ya REG BBC.

Mu gace ka gatatu, ikipe ya REG BBC yari ifite akazi ko kugabanya ikinyuranyo yari yashyizwemo na Patriots ndetse amayeri yabo yaje kubahira kuko aka gace bakegukanye ku manota 21 kuri 14 ya Patriots, bityo igiteranyo rusange cyiba amanota 55 kuri 54.

Agace ka kane ari nako ka nyuma kari ishiraniro ku makipe yombi kuko ikipe ya REG BBC yari yamaze kwigaranzura ikipe ya Patriots ndetse no mu gutsinda amanota wabonaga bagendana.

Umunyamerika Roebuck Jr G Vashon ufite umupira ahanganye na Adonis
Umunyamerika Roebuck Jr G Vashon ufite umupira ahanganye na Adonis

REG BBC yaje kwegukana aka gace ku manota 19 kuri 17 ya Patriots ariko ubwo haburaga amasegonda 2 ngo umukino urangire, ikipe ya Patriots niyo yari iri imbere n’amanota 72 kuri 71 ya REG BBC ariko Adonis Filer aza gutsinda amanota 2 muri ayo masegonda ari byo byabyaye amanota 73 kuri 72 ariko bikurikirwa n’impaka nyinshi bamwe bati Adonis yatsinze amanota amasegonda yarangiye.

Abasifuzi b’umukino bemeje ko ikipe ya REG BBC ari yo yegukanye umukino ku manota 73 kuri 72.

Muri uyu mukino, umukinnyi w’ikipe ya Patriots Ndizeye Ndayisaba Dieudonne ni we watsinzemo amanota menshi kuko yatsinze amanota 28.

Uwahoze ari Umunyamabanga uhoraho muri minisiteri ya Siporo Shema Maboko Didier na we yarebye uyu mukino
Uwahoze ari Umunyamabanga uhoraho muri minisiteri ya Siporo Shema Maboko Didier na we yarebye uyu mukino

Ibi bivuze ko ikipe ya REG BBC ihise ifata umwanya wa mbere bidasubirwaho ndetse mu mikino ya kamarampaka, ikazacakirana na Espoir mu gihe Patriots yo igomba kuzisobanura na APR BBC.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka