Basketball: Ikipe y’Igihugu yasesekaye i Kigali

Ikipe y’Igihugu y’umukino wa Basketball mu bagabo yasesekaye i Kigali, nyuma yo kwegukana umwanya wa 3 mu irushanwa rya afurika AFROCAN.

Kendall Gray and Ntore Habimana
Kendall Gray and Ntore Habimana

Iyo kipe yageze i Kigali mu gicuku gishyira uyu wa kabiri ahagana isaa 12:45, yakirwa n’abayobozi batandukanye muri federasiyo ya Basketball mu Rwanda, ndetse n’imiryango imwe n’imwe y’abakinnyi.

U Rwanda rugarukanye umudari w’umwanya wa gatatu nyuma yo gutsinda ikipe y’igihugu ya DR CONCO ibitse iki gikombe, amanota 82 kuri 73 ubwo bahataniraga umwanya wa 3.

Urugendo rw’u Rwanda muri iyi mikino yaberaga muri Angola ntabwo rwatangiye neza, kuko rwatsinzwe imikino yose yo mu matsinda harimo nk’uwo rwatsinzwe na Tuniziya ku ikubitiro amanota 61 kuri 67, ndetse na Morocco amanota 59 kuri 58.

William ROBEYNS
William ROBEYNS

U Rwanda rwahise rubona amahirwe yo gukina umukino wa kamarampaka kugira ngo rurebe ko rwabona tike y’imikino ya ¼, maze rwisasira ikipe ya Mozambique ku manota 73 kuri 62.

Mu mikino ya ¼ u Rwanda rwacakiranye n’ikipe y’igihugu ya Angola yari iri no mu rugo, gusa ibyo ntacyo byayimariye kuko rwayitsinze ku manota 73 kuri 63 maze rukatisha itike y’imikino ya ½.

Umukino wa ½ u Rwanda rwakinnyemo na Ivory Coast, ntabwo worworoheye nubwo rwagiye ruyobora tumwe mu duce tw’umukino, kuko rwawutakaje ku manota 74 kuri 71.

Kapiteni Ndizeye Ndayisaba
Kapiteni Ndizeye Ndayisaba

Byahise bituma u Rwanda rujya guhatanira umwanya wa gatatu aho rwaje kuwitwaramo neza maze rutsinda ikipe y’igihugu ya Dr Congo amanota 82 kuri 73.

Kapiteni w’ikipe y’Igihugu, Ndayisaba Ndizeye Dieudonné, ubwo bageraga ku kibuga cy’indege yahishuye icyatumwe batangira nabi n’icyo byabigishije.

Ati “Twishimiye umwanya twabonye nubwo tutazanye igikombe kandi ariyo yari intego yacu, ariko n’umwanya wa 3 na wo ntacyo utwaye”.

Ndizeye akomeza avuga ko kuba baratangiye nabi imikino y’amatsinda, byatumye babona amakosa bakoze bituma bayakosora mu mikino yakurikiye.

Munyanziza Gervais wari uhagarariye Minisiteri ya Siporo na we yarahari
Munyanziza Gervais wari uhagarariye Minisiteri ya Siporo na we yarahari

Ni ubwa mbere u Rwanda rwari rwitabiriye iyi mikino ya AFROCAN, ndetse ku ikubitiro rukaba rwatahanye umudari wa Bronze, uhabwa uwegukanye umwanya wa 3.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka