Basketball: Ibihugu bizitabira Igikombe cya Afurika byatangiye kugera mu Rwanda

Guhera tariki ya 28 Nyakanga kugeza tariki ya 5 Kanama 2023, mu Rwanda harabera irushanwa ry’igikombe cya Afurika cy’abagore mu mukino wa Basketball (Women’s AfroBasket 2023).

Ni irushanwa rizahuza ibihugu 12 byo muri Afurika bizaba bigabanyije mu matsinda 4 aho ibihugu bizitabira iri rushanwa byatangiye kugera i Kigali.

U Rwanda nk’igihugu kizakira iri rushanwa, ikipe y’igihugu ikomeje imyitozo aho irimo gukorera mu nzu y’imikino ya BK ARENA ndetse iyo nzu ikaba ari na yo izakira irushanwa muri rusange.

Ikipe y’u Rwanda yiteguye ite?

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda imaze iminsi itari micye yitegura aya marushanwa dore ko nyuma yo kumenya ko igihugu cy’u Rwanda ari cyo kizakira iyi mikino, hatangiye gushyirwa imbaraga mu gutegura ikipe y’abagore dore ko no mu kwezi kwa Gashyantare uyu mwaka iyi kipe yanitabiriye imikino y’Akarere ka gatanu yabereye muri Uganda atari ugushaka igikombe ahubwo ari ugutegurira iyi kipe iri rushanwa rya FIBA Women Afro Basket 2023.

Ikipe y'igihugu y'u Rwanda na yo ikomeje imyitozo
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda na yo ikomeje imyitozo

Muri uku kwezi kwa Nyakanga, ikipe y’igihugu y’u Rwanda mu rwego rwo gukomeza imyiteguro, yajyanywe mu gihugu cya Misiri gukomeza imyitozo aho bakinnye imikino ibiri ya gicuti n’ikipe y’igihugu ya Misiri (Egypt).

Nubwo Federasiyo y’uyu mukino yagiye idashaka ko aya makuru ajya hanze ariko amakuru ahari ni uko batsinzwe umukino umwe na bo batsinda undi.

Twitege iki ku ikipe y’ u Rwanda?

Mu rwego rwo kwitegura no kongera imbaraga mu ikipe y’igihugu kugira ngo izabashe guhatana no gutanga umusaruro, ikipe y’igihugu yongewemo abanyamerikakazi 4 barimo Taylor Hosendove ukinira Oregon Ducks Women’s Basketball (Ikipe ya Kaminuza ya Oregon Ducks) hari kandi Destiney Philoxy akinira Massachusetts Minutewomen Basketball Team, uyu akaba anaherutse gutandukana n’iyi kipe ye muri Werurwe nyuma yo gusoza amasomo ye muri kaminuza.

Hari kandi Soiffa ukina nk’umu “Pivot”, waturutse mu Bufaransa, uyu akaba afitanye isano n’u Rwanda.

Senegal ku kibuga cy'indege cya Kigali
Senegal ku kibuga cy’indege cya Kigali

Hari kandi umunyarwandakazi ufite ubwenegihugu bw’u Bubiligi, Céline De Roy Williams, ukina nk’umu “Point Guard” na we wongewe mu ikipe y’igihugu.

Si abo gusa kandi kuko n’umurundikazi umaze imyaka myinshi mu Rwanda kuva 2012 Kantore Sandra bakunda kwita Do Me ubu na we yamaze kubona ibyangombwa byo gukinira ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya Basketball.

Amateka avuga iki kuri iyi kipe y’u Rwanda mu gikombe cya Afurika?

Ni ku nshuro ya 3 u Rwanda rugiye kwitabira imikino y’igikombe cya Afurika mu bagore "FIBA AFROBASKET Women".

Ikipe y'Igihugu ya Mozambique na yo yamaze kugera i Kigali
Ikipe y’Igihugu ya Mozambique na yo yamaze kugera i Kigali

Inshuro ya mbere u Rwanda rwitabiriye iyi mikino hari mu mwaka wa 2009 irushanwa ryabereye muri Madagascar ndetse no muri 2011 muri Mali.

Muri iyo mikino y’igikombe cya Afurika “2009 FIBA AFROBASKET Women" yabereye muri Madagascar mu 2009, ikipe y’u Rwanda yatozwaga na Nyakwigendera Coach Vechislav KAVEDIDJA wakomokaga muri Croatia, aho yari yungirijwe na Moise Mutokambali naho mu 2011 yatozwaga na Coach NENAD Amanovic wari wungirijwe na Mbazumutima Charles ubu utoza APR ya Basketball y’abagore.

U Rwanda ruri mu itsinda rya mbere (Group A) hamwe na Angola ndetse na Ivory Coast.

Kugeza kuri ubu amakipe ya Senegal ndetse na Mozambique ni yo amaze kugera i Kigali ndetse n’ibindi bihugu bikaba bitegerejwe.

Kantore Sandra (ugaragara mu maso) azakinira u Rwanda kuri iyi nshuro
Kantore Sandra (ugaragara mu maso) azakinira u Rwanda kuri iyi nshuro
Céline De Roy Williams (uri hagati) ni umunyarwandakazi ufite ubwenegihugu bw'u Bubiligi na we akazaba afatanya na bagenzi be
Céline De Roy Williams (uri hagati) ni umunyarwandakazi ufite ubwenegihugu bw’u Bubiligi na we akazaba afatanya na bagenzi be
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka