Basketball: APR yasezereye Patriots muri kamarampaka isanga REG ku mukino wa nyuma

Ku Cyumweru tariki 27 Kanama 2023, nibwo hakinwaga imikino y’umunsi wa gatatu ya kamaparampaka (Playoffs), ikaba yasize amakipe ya Espoir BBC na Patriots zeretswe umuryango mu mikino ya kamarampaka, nyuma yo gutsindwa imikino 3 yikurikiranya zidakoramo.

Marcus Holland wa APR BBC ashakisha inzira
Marcus Holland wa APR BBC ashakisha inzira

Nyuma y’isozwa rya shampiyona isanzwe ya 2023 muri Basketball, nk’uko kandi imiterere n’amabwiriza y’irushanwa abigena, amakipe yabaye 4 ya mbere ahurira mu irushanwa rito, ryitwa kamarampaka, maze akisobanura kugira ngo haboneke ikipe yegukana igikombe cya Shampiyona.

Ikipe yabaye iya mbere ku rutonde rwa shampiyona rusanzwe, ihura n’iyabaye iya 4 naho iyabaye iya 2 igahura n’iyabaye iya 3 muri ya makipe 4 yavuzwe haruguru, yakomeje muri kamparampaka.

Ikipe ya REG BBC mu cyiciro cy’abagabo yahuye na Espoir BBC, yo yari yabaye iya 4 aho bagomba gutanguranywa imikino 5.

Muri iyi mikino 5, ikipe ya REG BBC yayitsinzemo 3 yikurikiranya bivuze ko byahise birangira kuko n’iyo REG BBC yajyaga gutsindwa indi mikino isigaye, ntacyo byatanga kuko hajyaga kuba hasigaye imikino 2 mu gihe yo yamaze gutsinda 3, yuzuza ya mikino itanu bagombaga gutangiranwa.

Gasana Kenneth (12) acungira hafi Axel Mpoyo wa APR wari wabazonze
Gasana Kenneth (12) acungira hafi Axel Mpoyo wa APR wari wabazonze

Ikipe ya REG BBC yatsinze Espoir umukino wa mbere ku manota 85 kuri 79, umukino wa kabiri REG BBC yawutsinze ku manota 93 kuri 54, naho umukino wuzuza uwa 3 ikaba yawutsinze ku manota 96 kuri 60, byatumye ikipe ya Espoir itaha ityo idakozemo.

Ikipe ya APR BBC na yo yaraye ishyize akadomo ku mpaka zari hagati yayo na PATRIOTS, maze iyitsinda umukino wuzuzaga uwa 3 idakoramo.

Umukino wa mbere APR BBC yatsinze Patriots amanota 69-59, umukino wa kabiri ikipe ya APR yatsinze Patriots amanota 70 kuri 63, na ho umukino wa gatatu wo ikipe ya APR yatsinze PATRIOTS amanota 62 kuri 52.

Umukino wa PATRIOTS na APR wari ishiraniro
Umukino wa PATRIOTS na APR wari ishiraniro

Ikipe ya APR BBC na REG BBC nk’amakipe yageze ku mukino wa nyuma, agiye gutangira urundi rugendo rwa kamarampaka rwo gutanguranwa imikino 7 (Best of Seven series), izatanga indi nibura imikino 4 izahita yegukana igikombe bidasubirwaho, ndetse inabone itike yo kuzakina imikino ya nyuma ya BAL 2024 (Basketball Africa League).

Mu cyiciro cy’abagore ho ntibirasobanuka kuko ikipe ya APR WBBC na THE HOOPS, bo bamaze gukina imikino 2 ndetse yose APR yarayitsinze, na ho REG WBBC na IPRC HUYE bo bamaze gukina umukino 1 gusa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka