APR BBC vs Patriots BBC: Icyo wamenya kuri aya makipe mbere y’umukino uyahuza

Kuri uyu wa Gatatu tariki 20 Werurwe 2024, harakinwa umunsi wa 18 wa shampiyona ya Basketball mu Rwanda aho APR BBC yakira Patriots BBC, amakipe akurikirana ndetse anganya n’amanota acakirana saa moya z’umugoroba (19:00) muri LDK.

Nshobozwabyosenumukiza wa APR BBC ari kumwe na Steven Hagumintwari wa Patriots
Nshobozwabyosenumukiza wa APR BBC ari kumwe na Steven Hagumintwari wa Patriots

Ni umukino utegerezanyijwe amatsiko cyane kuko kuva ingegabihe ya shampiona yajya hanze, amakipe yombi yagiye yiyubaka, hongerwamo imbaraga.

Impamvu uyu mukino ukomeye ni uko aya makipe afite amateka ndetse n’ibigwi muri Basketball mu Rwanda kandi ahagaze neza. Patriots BBC ni yo kipe ya mbere yitabiriye imikino ya BAL, naho APR BBC ni yo igomba kwitabira uyu mwaka ndetse ikaba ari na yo ifite igikombe cya shampiyona giheruka.

Abatoza bombi ni abantu bo kwitegwa ushingiye ku mitoreze yabo ndetse n’amateka

Henry Mwinuka ni umutoza wa Patriots, akaba umwe mu batoza bamenyereye iyi shampiyona, kuko yanyuze mu makipe atadukanye kandi anakomeye arimo na REG BBC iheruka mu mikino ya BAL. Usibye kandi kumenyera shampiyona uyu yatoje ku rwego mpuzamahaga harimo ikipe y’igihugu ya Tanzaniya ndetse anatoza KIU Titans yo muri Uganda.

Umunyamerika Mazen Trakh utoza APR BBC ufite inkomoko muri Jordan, nubwo ataramara iminsi myinshi muri shampiyona kuko yagezemo muri Gicurasi 2023, afite imitoreze myiza kuko yaciye mu makipe akomeye hanze y’u Rwanda arimo na Detroit Pistons, yabaye kandi umwungiriza muri Oklahoma City ndetse na Washington Wizards.

Ibi byerekana abatoza bakomeye bashobora guhana akazi kuri buri ruhande bityo bikaryoshya imikinire cyane ko n’iyo bahagaze batoza (kuri touchline) ubabonamo ishyaka ridasanzwe muri uyu mukino.

Hari abakinnyi bitezwe ku mpande zombi bahorana ihangana

Iyo uvuze APR BBC uhita wumva ikipe nshya kuko kuva yatwara igikombe cya Shampiyona umwaka ushize wa 2023 ikaba ari na yo izasohokera Igihugu muri BAL yaguze abakinnyi benshi kandi bakomeye barimo Adonis Filer wahoze muri REG BBC, Chris Ruta, Nathan Hunt, Zion Style baje biyongera ku batwaye shampiyona barimo Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Willson, Dickson Jr, Wiliam Robens, Ntore Habimana ndetse n’abandi.

Dieudonné wa Patriots ahanganye na Kaje wa APR BBC
Dieudonné wa Patriots ahanganye na Kaje wa APR BBC

Patriots BBC uyu mwaka wa shampiyona yatangiranye amashagaga kuko yatangiye yiyubaka, yongeramo abakinnyi barimo Frank Kamndoh Bitoudji wabaye umukinnyi mwiza mu kugarira umwaka ushize, Nikola Scekic, Gasana Kenneth Herbert ndetse na William Perry wifujwe na Rivers Hoops Kiah izakina BAL, baje biyongera kuri Ndizeye Dieudonné Ndayisaba, Steven Hagumintwari ndetse n’abandi.

Mu kibuga iyo urebye imikinire y’amakipe yombi ndetse n’imibare bakoresha mu gutoza, hari byinshi byo kwitega cyane nka Dieudonné Ndayisaba uzwiho gutsinda amanota 3 ku ruhande rwa patriots, APR BBC ikagira Ntore Habimana na we mwiza mu manota 3 gusa bombi bagahurira ku kuba bakoresha akaboko k’ibumoso.

Adonis wa APR BBC ni umwe mu bategerejwe guhangana na William Perry wa Patriots wamaze kwemeza abakunzi ba Basketball.

Mu guhangana mu kibuga kandi abenshi biteze kureba Nikola wa Patriots arimo arahura na Wamukota Bush ndetse na Ruta Chris ba APR BBC.

Nshobowabyosenumukiza wa APR BBC arisanga ari kumwe na Frank wa Patriots cyangwa se Gasana, bitume muri LDK haboneka ibirori bidasanzwe muri iyi shampiyona.

Imibare hagati y’amakipe yombi yerekana ko uyu mukino utaza koroha

Kugeza kuri uyu musi ikipe ya APR BBC yakira uyu mukino ni iya mbere ifite amanota 12 inganya na Patriots, gusa APR BBC ikaba yaratsinze amanota menshi 578 kurusha Patriots yatsinze 504.

Dickson Jr wa APR BBC akaba na Kapiteni ari muri bamwe bafite urufunguzo rw'uyu mukino
Dickson Jr wa APR BBC akaba na Kapiteni ari muri bamwe bafite urufunguzo rw’uyu mukino

Gusa nubwo ikipe ya APR BBC iyoboye shampiyona bigaragara ko ifite ikibazo cyo kugarira (center) kuko ni yo yinjijwe amanota menshi ugereranyije na Patriots bahura kuko APR BBC yinjijwe 389, Patriots yinjizwa 358.

Uyu munsi ikipe yakwitwara neza igatsinda uyu mukino yahita iyobora urutonde bikaba byiza cyane kuri Patriots yaba irangije gukina n’amakipe akomeye, na REG BBC yatsinze mu mpera z’icyumweru gishize, bikaba ikibazo mu gihe APR BBC yawutakaza kandi itarakina na REG BBC.

Uyu umukino utangira saa moya muri Gymnasium ya LDK, byitezwe ko ari wo mukino witabirwa n’abantu benshi kubera ko yombi ari amakipe afite abafana benshi cyane. By’umwihariko Patriots ni yo kipe ya mbere ifite abafana benshi mu Rwanda ndetse na APR BBC ikunzwe muri iyi minsi nk’ikipe izitabira imikino ya BAL 2024.

APR BBC ni yo ifite igikombe cya shampiyona
APR BBC ni yo ifite igikombe cya shampiyona
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka