#AfroBasketWomen : U Rwanda rusoje ku mwanya wa kane nyuma yo gutsindwa na Mali

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda mu mukino wa Basketball itahanye umwanya wa kane nyuma yo gutsindwa na Mali mu guhatanira umwanya wa gatatu.

Umukinnyi w'ikipe y'u Rwanda Promise Desteney philoxy (ufite umupira) ni we watsinze amanota menshi kurusha abandi
Umukinnyi w’ikipe y’u Rwanda Promise Desteney philoxy (ufite umupira) ni we watsinze amanota menshi kurusha abandi

Aya makipe yombi yahuraga nyuma yo gutakaza imikino yabo muri 1/2 aho u Rwanda rwari rwaratsinzwe na Nigeria mu gihe Mali yo yari yaratsinzwe na Senegal.

Yari ku nshuro ya mbere ikipe y’igihugu y’u Rwanda igeze muri iki cyiciro kuko ku nshuro ebyiri ziheruka ntabwo rwarengaga amatsinda.

Muri uyu mukino u Rwanda rwatangiye rugaragaza ko rufite inyota yo kwegukana umwanya wa gatatu mu mateka ndetse n’agace ka mbere u Rwanda rwakegukanye ku manota 15 kuri 14 ya Mali.

Mu gace ka kabiri u Rwanda rwakoze amakosa menshi yahaye icyuho ikipe ya Mali maze Mali yegukana aka gace ku manota 23 mu gihe u Rwanda rwo rwari rumaze gutsinda amanota 9 gusa.

Mu gace ka gatatu, u Rwanda rwari rufite akazi kenshi ko guhagarika umuvuduko wa Mali ariko ntabwo byigeze byorohera abakobwa b’umutoza Dr Sarr kuko Mali yegukanye agace ka gatatu ku manota 23 kuri 13 y’u Rwanda.

Agace ka kane ari nako ka nyuma, ikipe y’u Rwanda yasaga nk’aho yamaze kwitakariza icyizere kuko wabonaga imbagara z’umubiri n’amayeri bisa nk’aho byari byagabanutse.

Aka gace kaje kwegukanwa na Mali ku manota 29 kuri 14 byangana n’igiteranyo cy’amanota 89 kuri 51.

Minisitiri wa Siporo muri Mali yarebye uyu mukino ari kumwe na mugenzi we w'u Rwanda Munyangaju Aurore Mimosa
Minisitiri wa Siporo muri Mali yarebye uyu mukino ari kumwe na mugenzi we w’u Rwanda Munyangaju Aurore Mimosa

U Rwanda rwari mu itsinda rya mbere muri iri rushanwa aho rwari kumwe na Ivory Coast ndetse na Angola.

Umukinnyi w’u Rwanda Promise Desteney philoxy ni we watsinze amanota menshi muri uyu mukino kuko yatsinze amanota 17 akurikirwa na Alima Dembele wa Mali watsinze amanota 14 ndetse Crooms Robertson w’u Rwanda watsinze amanota 12.

Muri iri tsinda u Rwanda rwazamutse ari urwa mbere nyuma yo kwisasira Ivory Coast rugatakaza kuri Angola ariko rukaba urwa mbere kubera ikinyuranyo cy’amanota.

Umukino wa nyuma wahuje ikipe ya Senegal ndetse n’ikipe ya Nigeria ku nshuro ya kabiri yikurikiranya nyuma yo guhurira ku mukino wa nyuma nanone muri 2021 muri Cameroon.

Uyu mukino warangiye Nigeria itsinze Senegal amanota 84 kuri 74 yegukana igikombe ku nshuro ya kane yikurikiranya.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka