#AfroBasketWomen : Perezida Kagame yashimye uko ikipe y’u Rwanda yitwaye

Perezida Paul Kagame, ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 03 Kanama 2023, yahuye n’abagize ikipe y’u Rwanda y’abagore y’umukino wa Basketball, abashimira kuba barabashije kugera muri 1/2 mu irushanwa nyafurika ririmo kubera mu Rwanda.

Perezida Kagame yaganirije abakinnyi n’abatoza mbere y’uko bakina na Nigeria mu mukino wa 1/2 cy’irushanwa, umukino yanakurikiye, nyuma y’uko no ku munsi wabanje yari yaje kubashyigikira ubwo batsindaga ikipe ya Uganda.

Icyakora u Rwanda ntirwabashije kwikura imbere ya Nigeria, kuko umukino warangiye Nigeria itsinze u Rwanda amanota 79 kuri 48, Nigeria ihise yerekeza kumukino wa nyuma

Ikipe y’u Rwanda yatangiye nabi umukino ndetse igaragaza ibimenyetso by’uko ishobora kuza kuwutakaza.

Ikipe y’Igihugu ya Nigeria ni yo ibitse igikombe giheruka cya AfroBasket cyabereye muri Cameroon mu 2021.

Iyi kipe ya Nigeria kandi, ifite agahigo ko kuba ari yo kipe itaratsindwa umukino n’umwe muri iri rushanwa kuva muri 2015.

Ikipe y’u Rwanda ni ubwa mbere mu mateka yayo yari igeze muri 1/2 muri iri rushanwa.

Ikipe y'u Rwanda ni uku yaserutse yambaye
Ikipe y’u Rwanda ni uku yaserutse yambaye

Nubwo ikipe y’u Rwanda yari iri imbere y’abafana bayo, ntabwo yorohewe n’intangiriro kuko agace ka mbere karangiye ari amanota 22 ya Nigeria mu gihe ikipe y’u Rwanda yari imaze kwinjiza amanota 6 gusa.

Aya manota 6 y’u Rwanda, yari amaze gutsindwa n’abakinnyi 2 ari bo Janai Crooms Robertson wari umaze gutsinda amanota 2 ndetse na Hope Butera wari umaze kwinjiza amanota 4.

Mu gace ka kabiri, u Rwanda rwasabwaga imbaraga nyinshi kugira ngo bakuremo ikinyuranyo cy’amanota bari bashyizwemo na Nigeria.

Ntabwo byaboroheye muri aka gace kuko ikipe ya Nigeria yakegukanye ku manota 22 nanone mu gihe u Rwanda rwo rwari rumaze gutsinda amanota 12 bivuze ko igiteranyo cyari amanota 44 kuri 18 y’ u Rwanda.

Butera Hope agerageza gushyira umupira mu gakangara
Butera Hope agerageza gushyira umupira mu gakangara

Mu gace ka gatatu ubwo amakipe yari avuye kuruhuka, ikipe y’u Rwanda yakoze ibishoboka byose ngo igaruke mu mukino yewe biranayihira kuko aka gace yakegukanye ku manota 17 kuri 14 ya Nigeria ariko bitagize icyo bihindura kinini ku giteranyo rusange kuko ikipe ya Nigeria yari ikiri imbere n’amanota 58 kuri 35.

Destiney Promise Philoxy ukinira u Rwanda yari amaze kugwiza amanota 18 wenyine mu gace ka gatatu mu gihe Amy Okonkwo wakiniraga Nigeria we yari amaze kugwiza amanota 19.

Mu gace ka kane ari na ko ka nyuma, ikipe ikipe ya Nigeria yagenzuraga neza umukino ubona ko biyishyira ku kwegukana umukino.

Pallas Kunaiyi Akpanah wa Nigeria ni umwe mu bakinnyi bitwaye neza muri uyu mukino
Pallas Kunaiyi Akpanah wa Nigeria ni umwe mu bakinnyi bitwaye neza muri uyu mukino

Ikipe y’igihugu ya Nigeria yahise yongera kwisubiza icyubahiro maze yegukana agace ka kane ku manota 21 kuri 13 y’u Rwanda, amanota yose hamwe aba 79 kuri 48.

Undi mukino wa 1/2 warangiye Senegal itsinze Mali amanota 75 - 65.

U Rwanda ruzakina na Mali mu guhatanira umwanya wa gatatu tariki ya 5 Nzeri muri BK ARENA.

Uwizeye Assouma azibira Elizabeth wa Nigeria ngo adahitisha umupira
Uwizeye Assouma azibira Elizabeth wa Nigeria ngo adahitisha umupira
Perezida Kagame yarebye umukino w'u Rwanda na Nigeria ari kumwe na Ange Kagame ndetse n'abuzukuru be
Perezida Kagame yarebye umukino w’u Rwanda na Nigeria ari kumwe na Ange Kagame ndetse n’abuzukuru be
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka