#AfroBasket2023: U Rwanda na Uganda barisobanura muri 1/4

Mugihe imikino y’igikombe cya Afurika mu bagore mu mukino wa basketball (FIBA WOMEN AFROBASKET 2023) irimbanyije, nyuma kandi yo gusoza imikino yo mu matsinda ndetse na kamarampaka ku makipe ataraboneye itike mu matsinda, ubu hatahiwe imikino ya ¼ ku makipe yakomeje harimo n’u Rwanda.

Umuhanzi ukomoka mu gihugu cy'ubufaransa La Fouine aherutse gusura ikipe y'igihugu mu myitozo
Umuhanzi ukomoka mu gihugu cy’ubufaransa La Fouine aherutse gusura ikipe y’igihugu mu myitozo

U Rwanda rwabonye itike ku ikubitiro nyuma yo gusoza imikino yo mu matsinda yasojwe mu mpera z’icyumweru gishize ruri ku mwanya wa mbere bityo ruhita rwerekeza muri ¼ aho rwagombaga gutegereza ikipe bazahura nyuma y’imikino ya kamarampaka hagati y’igihugu cya Uganda ndetse na repubulika ya demokarasi ya Congo.

Uyu mukino wahuje ibi bihugu byombi ukaba warangiye ikipe y’igihugu ya Uganda (Gazelles) Ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri mu mukino wa kamarampaka itsinze ikipe ya DR CONGO amanota 78-62.

Abafana b'u rwanda barasabwa kuza ari benshi
Abafana b’u rwanda barasabwa kuza ari benshi

Ibi bikaba bivuze ko ikipe y’igihugu y’u Rwanda igomba gucakirana na Uganda mu mukino ya ¼ uza kuba kuri uyu wagatatu ku isaha ya saa kumi n’ebyiri (6pm) mu nzu y’imikino ya BK ARENA.

Ikipe y’u Rwanda yari mu itsinda rya mbere yari isangiye na Ivory coast ndetse na Angola, aho muri iyi mikino ikipe y’u Rwanda yatsinzemo umukino 1 aho yatsinze Ivory coast n’amanota 64 kuri 35 ariko u Rwanda ruza gutsindwa na Angola amanota 74 kuri 68 uretse ko ntacyo byahinduye ku mibare kuko u Rwanda rwazamutse aru urwa mbere mu itsinda.

Butera hope afite akazi gakomeye uyu mugoroba ko kugarira abagande
Butera hope afite akazi gakomeye uyu mugoroba ko kugarira abagande

Ikipe y’igihugu ya Uganda yari mu itsinda rya 3 yari isangiye na Mali ndetse Senegal aho na yo yatizwe umukino 1 batsinzwemo na Mali amanota 80 kuri 66 ariko batsinda Senegal n’amanota 85 kuri 83 bituma basoza ku mwanya wa 2 ntibabona itike y’ako kanya ari yo mpamvu baciye mu mikino ya kamarampaka.

Destiney Promise Philoxy ufite umupira, Umunyarwanda umaze gutsinda amanota menshi aritezwe
Destiney Promise Philoxy ufite umupira, Umunyarwanda umaze gutsinda amanota menshi aritezwe

Aya makipe asangiye akarere ndetse n’amateka muri iri rushanwa, araza guhura ahatanira kwerekeza mu mikino ya ½.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka