#AfroBasket2021: Mali irasezerewe, Kenya ibona amahirwe yo kuzahatanira itike ya ¼ (AMAFOTO)
Mu mukino wabimburiye indi yo kuri iki Cyumweru, ikipe ya Mali nyuma yo gutsindwa na Kenya ihise isezererwa mu mikino ya AfroBasket 2021
Kuri iki Cyumweru muri Kigali Arena hakomeje imikino y’umunsi wa gatandatu wa AfroBasket, aho ku i Saa Sita umukino wari utegerejwe cyane wagombaga guhuza ikipe ya Kenya na Mali, aho iyari gutsindwa yagombaga guhita isezererwa.
Agace ka mbere k’umukino karangiye ikipe ya Kenya iri imbere n’amanota 22 kuri 18, aka kabiri Kenya ikomeza kuyobora n’amanota 33 kuri 29, aka gatatu yongera ikinuyuranyo karangira irusha Mali amanota 10 (55-45).
Mu gace ka nyuma k’umukino amakipe yombi yakomeje guhatana aho iyari gutsindwa yagombaga guhita isezererwa, naho itsinda ikabona itike yo kuzahatanira indi tike ya ¼. Umukino waje kurangira ikipe ya Kenya yegukanye intsinzi ku manota 72 kuri 66.
Amateka mashya kuri Kenya, amateka yandi ku mutoza Elizabeth ’Liz’ Mills
Ikipe y’igihugu ya Kenya yaherukaga kubona itike ya AfroBasket mu mwaka wa 1993, aho iyi kipe yaje ku mwanya wa kane mu makipe icyenda.
Ni amateka mashya ku mutoza Elizabeth ’Liz’ Mills, uyu akaba ari we mutoza wa mbere w’umugore utoje ikipe mu mikino ya AfroBasket, akaba anabashije kuyifasha kuba yakabya inzozi zo kugera muri ¼ igihe yaba itsinze undi mukino umwe ifite.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|