#BAL5: APR BBC itangiranye intsinzi
Ikipe ya APR BBC yatsinze NCT yo muri Kenya amanota 92-63 mu mukino warebwe na Perezida Kagame, ku munsi wa mbere w’imikino yo gushaka itike yo gukina imikino ya nyuma ya BAL 2025 mu gace ka Nile yatangiye mu Rwanda kuri uyu wa Gatandatu.

Iri rushanwa rihuza amakipe yatwaye ibikombe bya shampiyona mu bihugu byabo, ikipe ya APR BBC itari yahirwa naryo muri kuva yatangira ku ryitabira umwaka ushize ngo ibe yarenga 1/4, imikino yo gushaka itike yo kugera muri iki cyiciro iri kubera muri BK Arena yayitangiye neza itsinda Nairobi City Thunder yo muri Kenya amanota 92 kuri 63, aho ari no ku nshuro ya mbere u Rwanda rwakiriye iki cyiciro (Conference) kuko inshuro enye ziheruka kuva iri rushanwa ryatangizwa muri 2021, rwakiraga imikino ya nyuma ihera muri 1/4 (Finals).

Ikipe ya APR BBC, ni inshuro ya kabiri yitabira iri rushanwa nyuma ya 2024 ubwo yitabiraga icyiciro nk’iki gusa ntiyakirenga ngo igere muri 1/4 biyigira ikipe ya mbere mu Rwanda itaragera ku mikino ya nyuma ya BAL, nyuma ya Patriots BBC yageze muri 1/2 mu 2021 na REG BBC yageze muri 1/4 inshuro ebyiri yikurikiranya, 2022 na 2023.
Aliou Diarra wa APR BBC niwe watsinze amanota menshi kuko yatsinze amanota 23 wenyine muri uyu mukino.Ikipe ya APR iragaruka mu kibuga kuri iki cyumweru ikina na Made By Ball Basketball club yo muri Afurika y’Epfo.
Undi mukino wabaye, ni uwahuje Al Ahli Tripoli yo muri Libya yatsinze Made By Ball BBC yo muri Afurika Y’epfo amanota 87 kuri 77.

Ohereza igitekerezo
|