Abagera kuri 500 bahawe akazi, ’Zaria Court’ yatangiye gukora
Inzu y’imyidagaduro, ihahiro na Hotel ‘Zaria Court’ yamaze kuzura ndetse yanatangiye gukora.

Zaria Court yubatswe na Zaria Court Group ya Masai Ujiri, umushoramari wavukiye mu gihugu cy’u Bwongereza ariko ufite inkomoko mu karere ka Zaria, cyane ko avuka ku babyeyi b’abanya Nigeria ndetse na Kenya. Masai Ujiri kandi yanabaye umuyobozi igihe kirekire w’ikipe y’umukino wa basketball yo muri Leta zunze Ubumwe z’Amarika, Toronto Laptors.
Mu kiganiro cyihariye Che Rupari, umwe mu bayobozi ba Zaria Court yagiranye na Kigali Today, yasobanuye byimbitse igitekerezo cyo kubaka iki cyanya gikubiyemo ibikorwa bitandukanye yaba ubucuruzi, imyidagaduro na hoteli (Ecosystem), aho bagera kuri 500 bahawe akazi.
Ati “Igi kikorwa n’ubundi cyaje kunganira ibindi bikorwa remezo biri hano birimo BK ARENA, Stade Amahoro ndetse na Petit Stade. Uzava muri kimwe muri byo ashaka kuruhuka, ntabwo azarenga hano, yaba ashaka kujya mu mazi akoga, gukina imikino nk’umupira w’amaguru (mini foot), koga (swimming), Basketball, kureba imikino itandukanye y’ahandi ku mateleviziyo ya rutura, kuzana abana bato, guhaha yewe na Hoteli waruhukuramo, byose azabisanga hano atiriwe ajya kuzenguruka Kigali”.

Ku bijyanye no gutanga akazi, Che yagize ati “Ubu tuvugana abagera kuri 500 bamaze kubona akazi kandi urabona ko turi mu ntangiriro. Uko tuzagenda twaguka, umubare w’abahabwa akazi cyane cyane urubyiruko uzagenda wiyongera”.
Zaria Court Kigali yatangiye kubakwa tariki ya 14 Kamena 2023, aho yashyizweho ibuye ry’iffatizo na Perezida wa Repuburika y’u Rwanda, Paul Kagame, afatanyije n’umuyobozi wa Zaria Court group, Masai Ujiri. Iyi nyubako ubu yamaze kuzura ndetse yanatangiye no gukorerwamo, ariko ikaba izafungurwa ku mugaragaro kuri uyu wambere taliki ya 28 Nyakanga.
Iki gikorwa remezo cyuzuye gitwaye agera kuri Miliyoni 26 z’Amadorari ya Amerika, ni ukuvuga asaga Miliyari 37 z’Amafaranga y’u Rwanda.




Ku yandi mafoto ya Zaria Court, kanda hano
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|