Tuyishimire na Rwamuhizi beguye ku buyobozi bwa Musanze FC

Kuri uyu wa Kane , Tuyishimire Placide wari Perezida wa Musanze FC na Rwamuhizi Innocent wari Visi Perezida we beguye ku nshingano zo kuyobora iyi kipe.

Mu mabaruwa Kigali Today ifitiye kopi aba bagabo bari bamaze imyaka icumi muri iyi kipe bandikiye Umuyobozi w’Akarere ka Musanze kuri uyu wa Kane, bavuze ko basezeye mu nshingano buri umwe yari afite ku mpamvu zabo bwite.

Kwegura kwa Tuyishimire Placide na Rwamuhizi Innocent ntabwo bitunguranye kuko ubwo umwaka w’imikino 2024-2025 wari ugeze hagati babiteguje ndetse mu bihe bitandukanye bakaba baragiye bumvikana bavuga ko bari kurwana no kugumisha Musanze FC mu cyiciro cya mbere ubundi bagasezera.

Intego bari bihaye bayigezeho ku wa 21 Gicurasi 2025, ubwo batsindiraga Mukura VS i Huye ibitego 2-0 mu mukino w’umunsi wa 29 wa shampiyona watumye Musanze FC itazamanuka mu cyiciro cya kabiri kuko yagize amanota 34 mu gihe hasigaye umukino umwe ngo shampiyona irangire.

Aba bombi bari bari mu karere ka Huye kuva ku wa Mbere w’iki Cyumweru mu gihe umukino wari ku wa Gatatu, aho bose bari barajwe ishinga no gukora ibishoboka byose ngo iyi kipe yagowe n’uyu mwaka w’imikino ibone amanota ayigumisha mu cyiciro cya mbere.

Ibaruwa Tuyishimire Placide wari Perezida wa Musanze FC yanditse yegura:

TUYISHIMRE Placide

AKARERE KA MUSANZE

UMURENGE WA MUHOZA

TEL:0786872122

Musanze kuwa 22/05/2025

DISTRICT DE MUSANZE ACCUSE RECEPTION

DATE D’ENTREE

22/05/2025

SIGNATURE

Bwana, Umuyobozi w’Akarere ka Musanze

Impamvu: Gusezera ku inshingano zo kuyobora ikipe ya Musanze FC

Bwana Muyobozi,

Mbandikiye ibaruwa ngirango mbamenyeshe ko nsezeye ku inshingano narimfite zo kuyobora Ikipe ya Musanze FC ku impamvu zanjye bwite

Nkaba mbamenyesha ko izo nshingano zirarangirana n’uyu mwaka w’imikino turimo (2024-2025)

Mbashimiye ko mwatubaye hafi nk’ Akarere ka Musanze mugihe cy’imyaka icumi turangije

Mbashimiye uburyo mu byakiriye.

Mugire amahoro!

TUYISHIMIRE Placide

President wa Musanze Fc

Ibaruwa Rwamuhizi Innocent wari Visi Perezida wa Kabiri wa Musanze FC yanditse yegura:

RWAMUHIZI Innocent

MUSANZE-MUHOZA

Email: [email protected]

TEL: 0788744515

Musanze Kuwa 22/05/2025

DISTRICT DE MUSANZE ACCUSE RECEPTION

DATE O ENTREE 22/05/202

SIGNATURE

Bwana Umuyobozi w’Akarere ka Musanze

IMPAMVU: Gusezera kunshingano nari mfite zo kuba Vice President wa kabiri

Bwana Muyobozi

Mbandikiye iyi baruwa ngirango

mbamenyesheko nsezeyeye kunshingano nari mfite muri MUSANZE FC yo kuba Vice President wa kabiri, nkaba nsezeye kubera impamvu zanjye bwite.

Mbashimiye imikoranire myiza

mutahwemye kungaragariza igihe cyose twabanye Muri MUSANZE FC.

Mugire Amahoro y’Imana

RWAMUHIZI Innocent

Tuyishimire Placide wari Perezida wa Musanze FC yeguye
Tuyishimire Placide wari Perezida wa Musanze FC yeguye
Rwamuhizi Innocent wari Visi Perezida wa kabiri wa Musanze FC yeguye
Rwamuhizi Innocent wari Visi Perezida wa kabiri wa Musanze FC yeguye

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka