Ikipe yaraye ihagurutse i Kigali ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu, ikaba ibarizwamo abakinnyi basanzwe bamenyerewe muri uyu mukino barimo Ndayisenga Valens watwaye Tour du Rwanda 2014, Hadi Janvier wari usanzwe ari kapiteni w’ikipe y’igihugu ndetse na Nsengimana Jean Bosco uri kwigaragaza cyane mu minsi yashize.
Undi mukinnyi uzaba agaragara muri iyi shampiyona mu ikipe ya Team Rwanda ni Niyonshuti Adrien wari unamaze iminsi akorera imyitozo mu gihugu cy’Ubutaliyani.
Abakinnyi ba Team Rwanda bakaba baraye mu mujyi wa Johannesburg aho bahagurutse mu gitondo berekeza i Durban mbere yo kujya mu gace ka Wartburg mu mujyi wa Pietermaritzburg ahazabera iyi mikino.
Ubwo bageraga muri Afurika y’epfo, aba basore b’umutoza Jonathan Boyer bakaba basanzeyo umukinnyi Mugisha Samuel w’imyaka 17 uzasiganwa muri junior ndetse na Girubuntu Jeanne D’Arc uzasiganwa mu bakobwa bamaze iminsi muri iki gihugu aho bagiye gukora imyitozo.
Iyi mikino, biteganyijwe ko izahuriza hamwe ibihugu biri hagati ya 25 na 30 biturutse ku mugabane wose wa Afurika, hagamijwe kureba abazahiga abandi bakaba bahigika abanya Eritrea bari bigaragaje cyane mu irushanwa ry’umwaka ushize.
Biteganyijwe ko umunsi wa mbere w’iyi mikino uzaba ugizwe no gusiganwa kw’ikipe ku giti cyayo(Team Trial/course contre la montre de l’equipe) mu gihe umunsi wa kabiri n’uwa gatatu abakinnyi bazaba na bo basiganwa ku giti cyabo(Individual trial/course contre la montre individuelle) mbere yo gusiganwa mu muhanda(road race) mu minsi itatu isoza irushanwa.
Undi munyarwanda uzitabira aya marushanwa ni umukomiseri Ntiyamira Jean Sauveur,akaba asanzwe asifura mumarushanwa mpuzamahanga yaberaga mu Rwanda kuva muri 2009.
Abakinnyi bagize ikipe y’igihugu giye kwitabira amarushanwa nyafurika:
Abagabo (elite men)
- Niyonshuti Adrien (MTN-Qhubeka)
- Ndayisenga Valens
- HADI Janvier
- Biziyaremye Joseph
- Uwizeyimana Bonaventure
- Byukusenge Patrick
- Nsengimana Jean Bosco
- Bintunimana Emile
Junior
- MUGISHA Samuel
Abakobwa (elite women)
- GIRUBUNTU Jeanne d’Arc
Abaherekeje iyi kipe:
Jonathan ’Jock’ Boyer, Ruvogera Obed ,Kimberly Coats,Jamie,Ntibitura Issa.
Jah d’eau DUKUZE
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|