Menya ikintu cyababaje Hadi Janvier mu mukino w’amagare

Uwahoze akinira Ikipe ya Benediction n’Ikipe y’Igihugu y’umukino w’amagare ‘Team Rwanda’, Hadi Janvier, ababazwa n’uburyo atakinnye imikino Olempike ya 2016 yabereye Lio des Janeiro muri Brazil, kandi yarakoreye tike yo kwitabira iyi mikino.

Hadi Janvier yatwaye umudari wa All Africa games yabereye muri Congro Brazaville 2015 byatumye amahirwe yo kwitabira Olympics 2016 yiyongera
Hadi Janvier yatwaye umudari wa All Africa games yabereye muri Congro Brazaville 2015 byatumye amahirwe yo kwitabira Olympics 2016 yiyongera

Mu kiganiro yagiranye na Kigali Today kuri uyu wa gatatu tariki ya 15 Mata 2020, yavuze ko iyo abitekereje ababara cyane, aho yagize ati “Iyo nibutse imikino Olempike ndababara cyane, simbabara kubera uwagiyeyo ,ariko ndababara kuko ni itike naharaniye umwaka wose”.

Hadi Janvier yakomeje asobanura uko byagenze kugira ngo ntiyitabire iyi mikino, agira ati “Maze gukorera tike yo kwitabira iyi mikino nari mu gihugu cy’u Budage menya ko bamaze kumpindura bakoherezayo undi muntu.

Hadi Janvier
Hadi Janvier

Nahise nza,nicaranye n’abayoboraga Team Rwanda ndetse n’ishyirahamwe ry’umukino w’amagare, maze bagira ibyo banyemerera nubwo uruhande rumwe nabibonye abandi ntibagire icyo bampa”.

Hadi Janvier yasabye abakinnyi bakiri bato gukora cyane kugira ngo bongere guhagararira igihugu neza.

Ikiganiro kirambuye Kigali Today yagirananye na Hadi Janvier

Umutoza Felix Sempoma yishimira intsinzi ya Hadi Janvier
Umutoza Felix Sempoma yishimira intsinzi ya Hadi Janvier

Kigali Today: Mu gihe umaze utari mu Rwanda ni iki ukumbuye?

Hadi Janvier: Igihe maze ntari mu Rwanda nkumbuye gukina amarushanwa cyane.

Kigali Today: Ubuzima muri Amerika bumeze bute?

Hadi Janvier: Ubuzima bumeze neza ubu ndimo kwiga.

Kigali Today: Byavuzwe kenshi ko wasezeye gukina umukino w’amagare ntiwabitangaza, ese ni ukuri?

Hadi Janvier: Abavuga ko nasezeye gukina amagare sinzi aho babikuye, kuko sinigeze mvuga ko nasezeye.

Kigali Today: Nyuma yo kugenda bamwe bati ‘Hadi n’abandi bakinnyi bakiniye Team Rwanda bafashwe nabi’ bihurirahe?

Hadi Janvier: Ibyo gufatwa nabi ntacyo nabivugaho gusa nk’abakinnyi hari uko tubibona.

Kigali Today: Mu bigaragarira amaso y’abasesenguzi, umukino w’amagare mu Rwanda abakinnyi babaye bake. Ni iki cyakorwa kugira ngo umubare wabo no gutsinda bijyane?

Hadi Janvier: Havuyemo abakinnyi babanje baragenda barimo: Nicodem, Biziyaremye, Bintunimana Emile, Gasore Hategeka, ba Gadi n’abandi urumva abo bose baragiye kandi uyu munsi nta bakinnyi bashya bahari.

Navuga ko habuze imbaraga zo kongera kuzamura nk’uko babikoze mbere kuko babikoraga.

Kigali Today: Urebye abakinnyi benshi mwakinanye igihe kirekire, mwasezeye rwihisha bamwe mufata icyemezo cyo kureka igare, ingero zirari, wowe, Valens Ndayisenga na Bonaventure nk’abantu mwabaye mu buzima bumwe. Niki cyabiteye?

Hadi Janvier: Ni ukuvuga ngo abantu bagira impamvu zitandukanye gusa njye sinasezeye, ahubwo ni ahanyu nk’abanyamakuru kubaganiriza kugira ngo impamvu zabo zimenyekane.

Uhereye iburyo: Hadi Janvier, Nsengimana Jean Bosco, Ndayisenga Valens na Areruya Joseph
Uhereye iburyo: Hadi Janvier, Nsengimana Jean Bosco, Ndayisenga Valens na Areruya Joseph

KigalinToday: Ese kuza kwa SACA Team ubona hari icyo bizafasha umukino w’amagare mu Rwanda?

Hadi Janvier: Kuza kwa SACA Team hari ibyo bizafasha amagare mu Rwanda, kuko Adrien Niyonshuti yakinnye umukino w’amagare azi uko umukinnyi abaho bitandukanye no gusoma uko batoza mu bitabo.

Muri make navuga ko kuza kwa SACA Team bigiye gufasha mu guteza imbere amagare mu Rwanda.

Kigali Today: Tumaze iminsi tubona ugaragara ukora imyitozo y’igare. Ese ni ikimenyetso kigaragaza ko uri mu nzira zirigarukamo?

Hadi Janvier: Njyewe ndakora, nditoza, hari n’ibindi bikorwa nkoramo birimo umushinga wo guteza imbere amagare mu rubyiruko (Youth Cycling Projects), niga n’ibindi bijyanye n’umukino w’amagare.

Kigali Today: Ese umukino w’amagare watunga uwukina mu Rwanda?

Hadi Janvier: Byaterwa n’umukinnyi ubwe kuko hari igihe nkanjye kuva 2017 kugera 2019 nabonye miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda, kandi twatwaye amarushanwa menshi. Navuga ko ubushake bw’umukinnyi ari cyo gikomeye.

Kigali Today: Ni iyihe nama wagira abakinnyi b’Abanyarwanda bakiri bato?

Hadi Janvier: Abakiri bato ni bakore cyane, bashake uburyo bajya mu makipe y’i Burayi, kuko haba ubushobozi, igare ryagutunga ariko utari mu gihugu kuko ingero zirahari. Areruya Joseph, Mugisha Samuel n’abandi, bazabikore gutyo bazatera imbere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Narimukumbuye naragufanaga

Emmy Byiringiro yanditse ku itariki ya: 16-04-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka