La Tropicale Amissa Bongo : Munyaneza Didier yatangiye irushanwa yitwara neza

Ikipe y’u Rwanda y’umukino w’amagare itangiranye imbaraga mu irushanwa rya La Tropicale Amissa Bongo aho umukinnyi Didier Munyaneza yegukanye umwanya wa gatatu nyuma y’agace ka mbere katwawe n’umutaliyani Niccolo Bonifazio ukinira Direct Energie.

Munyaneza Didier ari mu bakinnyi batanga icyizere
Munyaneza Didier ari mu bakinnyi batanga icyizere

Uretse kuba ari ku mwanya wa gatatu aho ari imbere y’ibihangange nka Andre Greipel, Didier Munyaneza ni nawe wambaye umwenda w’umweru wambikwa umukinnyi ukiri muto witwaye neza kurusha abandi.

Agace ka mbere k’iri siganwa rizenguruka igihugu cya Gabon ririmo kuba ku nshuro ya 14 kahereye ahitwa BONGOVILLE gasorezwa MOANDA ku ntera y’ibirometero 100.

Nyuma y’ibirometero bitandatu bahagurutse, abakinnyi barimo Munyaneza Didier bongereye umuvuduko bava mu gikundi bajya imbere batangira gushyiramo intera hagati yabo n’ababakurikiye.

Abakinnyi batatu ba mbere mu gace ka mbere na batatu ba mbere ku rutonde rusange
Abakinnyi batatu ba mbere mu gace ka mbere na batatu ba mbere ku rutonde rusange

Nyuma y’ibirometero 10 abakinnyi babiri Clovis Kamzong wo muri Cameroun hamwe na Salifou Bamogo wo muri Burkina Faso bari kumwe na Munyaneza imbere baje gusigara haza umunya-Eritrea Irak Tesfom n’umunya-Maroc Mohamed TASMANA bakomezanya na Munyaneza kugeza ubwo barushije ababakurikiye iminota hafi itatu.

Gusa habura ibirometero 20 ngo bagere kumurongo usoza isiganwa, igikundi kiyobowe n’ikipe Arkea Samsic y’igihangange Andre Greipel cyakomeje kubasatira kigera aho kirabafata.

Bari hafi kugera ku murongo nibwo bongeye kotsanya igitutu Areruya Joseph wegukanye iri rushanwa riheruka yongera umuvuduko ariko bamugarurira muri metero makumyabiri, agace ka mbere karangira mu kivunge Niccolo Bonifazio ari we utsinze, akurikirwa n’umufaransa Lorenzo MANZIN mu gihe umudage Andre Greipel yasoje ari ku mwanya wa gatatu.

Abakinnyi bose b’u Rwanda basoze mu kivunge kimwe n’umukinnyi wa mbere ndetse bakoresheje n’igihe kingana n’icye, gusa ku rutonde rusange Munyaneza Didier afata umwanya wa gatatu kubera amanota yabonye kubera kwitwara neza mu isiganwa hagati.

Ku munsi wa kabiri w’irushanwa harakinwa agace ka kabiri k’ibirometero 170 kuva ahitwa Franceville kugera Okondja.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka