Itamar Einhorn wa Israel-Premier Tech yegukanye agace Rukomo-Kayonza (Amafoto)

Itamar Einhorn ukinira Israel-Premier Tech ni we wegukanye agace ka karindwi ka Tour du Rwanda kavuye mu Rukomo gasorezwa Kayonza

Itamar Einhorn ukinira Israel-Premier Tech nyuma yo kwegukana agace k'uyu munsi
Itamar Einhorn ukinira Israel-Premier Tech nyuma yo kwegukana agace k’uyu munsi

Kuri uyu wa Gatandatu ni bwo hakimwe agace kabanziriza aka nyuma ka Tour du Rwanda, ari nako gace gasumba utundi twose dore ko kareshya na Kilometero 158. Abakinnyi 74 ni bo bahagurutse mu Rukomo mu karere ka Gicumbi, babanza kugenda Kilometero 2.3 zitabarwa, ubundi isiganwa nyirizina ritangira kubarwa Saa tanu n’iminota itanu.

Abakinnyi 10 ari bo A.Mayer na Rougier Lagane ba Mauritius, Vadic na Ourselin ba TotalEnergies, Meens (Bingoal-WB), Kino (Soudal-QuickStep), Glivar (UAE), Dorn (Bike Aid), Geary (South Africa) na Niyonkuru Samuel wa Team Rwanda, bahise bava mu gikundi ubwo bari bageze ahitwa Kagamba.

ABa bakomeje kuyobora isiganwa ariko igikundi kirimo uwambaye maillot jaune Joseph Blackmore wa Israel-Premier Tech gikomeza kubacungira hafi ndetse kiza no kubashikira bageze ahitwa Nyagahanga.

Ubwo abasiganwa bageraga Kiramuruzi
Ubwo abasiganwa bageraga Kiramuruzi

Nyuma yaho abakinnyi Berlin (Bike Aid), Vadic (TotalEnergies), Mugisha (Java-Inovotec), Glivar na Ravbar ba UAE, Grmay (CMC) na Donie (Lotto) bashatse guca mu rihumye abandi ngo bayobore isiganwa ariko igikundi gihita kibagarura.

Ubwo abasiganwa basatiraga Mishenyi n’Urugano, abakinnyi babiri Teugels wa Bingoal-WB) na Dorn wa Bike Aid, basohotse mu gikundi, nyuma Van de Wynkele wa Lotto-Dstny aza kubiyungaho bayobora isiganwa ari batatu.

Mbere gato yo kugera mu mujyi wa Nyagatare, abandi bakinnyi batatu bashyikiriye batatu b’imbere, isiganwa ritangira kuyoborwa n’abakinnyi batandatu ari bo Ourselin (TotalEnergies), Einhorn (Israel-Premier Tech), Teugels (Bingoal-WB), Dorn (Bike Aid), Van de Wynkele (Lotto-Dstny) na Glivar (UAE).

Aba bakomeje kuyobora isiganwa kuva Nyagatare-Ryabega-Karangazi gukomeza no mu karere kaGatttsibo aho bari banashyizemo ikinyuranyo cy’iminota ine, bakomeza kuyobora ariko uko basatira akarere ka Kayonza ahagombaga gusorezwa isiganwa ikinyuranyo gitangira kugabanuka.

Abakinnyi batandatu bayoboye isiganwa igihe kinini
Abakinnyi batandatu bayoboye isiganwa igihe kinini

Itamar Einhorn ukinira Israel-Premier Tech wari wanegukanye agace ka kabiri ka Tour du Rwanda ka Muhanga - Kibeho, ni we waje guhita yegukana aka gace ka karindwi ka Tour du Rwanda 2024.

Itamar Einhorn ukinira Israel-Premier Tech nyuma yo kwegukana agace k'uyu munsi
Itamar Einhorn ukinira Israel-Premier Tech nyuma yo kwegukana agace k’uyu munsi

Umunyarwanda wageze i Kayonza aho basoreje ni Nsengiyumva Shemu waje ku mwanya wa 46, ariko akaba yahageranye n’igikundi rusange cyari cyasizwe n’uwa mbere amasegonda 47. Umunyarwanda uzi imbere ku rutonde rusange kugeza ubu ni Eric Manizabayo uri ku mwanya wa 15, akarushanwa n’uwa mbere iminota 4’20.

Uko bakurikiranye mu gace Rukomo-Kayonza
Uko bakurikiranye mu gace Rukomo-Kayonza
Urutonde rusange nyuma y'umunsi wa 7
Urutonde rusange nyuma y’umunsi wa 7
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka