Henok Mulueberhane yegukanye agace Huye-Musanze anambara Maillot jaune (AMAFOTO)

Umunya-Eritrea Henok Mulueberhane ukinira ikipe ya Green Project ni we wegukanye agace kavuye Huye berekeza i Musanze ahita anambara maillot jaune

Bagitangira isiganwa abakinnyi batatu ari bo Pritzen (EF Education), Fouche (Bolton Equities) ndetse na Nsengimana Jean Bosco wa Team Rwanda bahise bava mu gikundi basiga abandi, bakomeza kuyobora isiganwa kugera binjiye mu mujyi wa Kigali.

Umunyarwanda Nsengimana Jean Bosco ariko uko bajyaga kugera ahari amanota yo kuzamuka yahitaga asiga abandi aza kwegukana amanota y’ahantu hane ho kuzamuka.

Mbere yo kugera kuri Nyirangarama abakinnyi bari mu gikundi cya kabiri baje kugwa, nyuma yo kuharenga bongera kugwa bwa kabiri bituma hari abakinnyi babiri bahita bava mu isiganwa.

Uko abakinnyi basatiraga umusozi wa Buranga intera yatangiye kugabanuka hasigaramo 5’15", ariko n’ubundi batatu barimo Nsengimana Jean Bosco bakomeza kuyobora isiganwa.

Mbere yo kugera i Musanze Nsengimana Jean Bosco wari wakoresheje imbaraga nyinshi yaje gusigara babiri bari kumwe barakomeza, ariko birangira Hemok yegukanye aka gace.

Uko bakurikiranye uyu munsi
Uko bakurikiranye uyu munsi

Uko abakinnyi bakurikiranye mu gace Huye-Musanze, ikipe bakinira,iminota bakoresheje (iyo basizwe n’uwa mbere

1 MULUEBERHAN Henok, GREEN PROJECT-BARDIANIC (ERITREA) 05h13’37’’
2 LECERF William Junior, SOUDAL QUICK-STEP DEVO (BELGIQUE) 05h13’37’’
3 BUDIAK Anatolii, TERENGGANU POLYGON CY (UKRAINE) 05h13’39’’ 02’’
4 DE LA PARTE Victor TOTALENERGIES (ESPAGNE) 05h13’44’’ 07’’
5 CALZONI Walter Q36.5 PRO CYCLING TEAM (ITALY) 05h13’48’’ 11’’
6 BIZKARRA ETXEGIBEL Mikel EUSKALTEL-EUSKADI ESP 05h13’48’’ ’’
7 BADILATTI Matteo Q36.5 PRO CYCLING TEAM SUI 05h13’48’’ ’’
8 GELDERS Gil SOUDAL QUICK-STEP DEVO BELGIQUE 05h13’48’’ ’’
9 TOLIO Alex GREEN PROJECT-BARDIANIC ITALY 05h13’48’’ ’’
10 CURRIE Logan BOLTON EQUITIES BLACK SPOKE (NEW ZEALAND) 05h13’48’’ ’’

14 MUHOZA Eric BIKE AID (RWANA) 05h13’48’’ ’’

22 FROOME Christopher ISRAEL - PREMIER TECH (ENGLAND) 05h14’11’’ 34’’

28 NIYONKURU Samuel RWANDA 05h14’52’’ 01’15’’

34 NSENGIMANA Jean Bosco RWANDA 05h17’28’’ 03’51’’

41 MANIZABAYO Eric RWANDA 05h19’28’’ ’’

46 MUGISHA Moise RWANDA RWA 05h22’39’’ ’’

Urutonde rusange nyuma y’iminsi itatu

1 LECERF William Junior SOUDAL QUICK-STEP DEVO TEAM 11h20’59’’
2 CALZONI Walter Q36.5 PRO CYCLING TEAM 11h21’10’’ (11’’)
3 CURRIE Logan BOLTON EQUITIES BLACK SPOKE 11h21’10’’ (11’’)
4 MUHOZA Eric BIKE AID 11h21’10’’ (11’’)
5 REINDERINK Pepijn SOUDAL QUICK-STEP DEVO TEAM 11h21’10’’ ’’
6 TOLIO Alex GREEN PROJECT-BARDIANICSF-FAIZANE` 11h21’10’’ ’’
7 BLACKMORE Peter Joseph GREAT BRITAIN 11h21’26’’ (27’’)
8 VERCHER Matteo TOTALENERGIES 11h21’26’’ (27’’)
9 GELDERS Gil SOUDAL QUICK-STEP DEVO TEAM 11h21’42’’ (43’’)
10 NIYONKURU Samuel RWANDA 11h22’14’’ (01’15’’)
11 ORMISTON Callum SOUTH AFRICA 11h22’26’’ (01’27’’)
12 AMAN Awet ERITREA 11h26’31’’ (05’32’’)
13 RAISBERG Nadav ISRAEL - PREMIER TECH 11h26’50’’ (05’51’’)
14 KESSLER Cole ISRAEL - PREMIER TECH 11h27’37’’ (06’38’’)
15 JUNEAU Francis BIKE AID 11h27’57’’ (06’58’’)
16 141 FJELLHEIM Henrik Teslo EF EDUCATION - NIPPO DEVELOPMENT 11h29’55’’ (08’56’’)
17 CRAUSE Pedri SOUTH AFRICA 11h30’01’’ (09’02’’)
18 145 TOUPALÍK Jakub EF EDUCATION - NIPPO DEVELOPMENT 11h30’48’’ (09’49’’)
19 111 BROUGH Jack GREAT BRITAIN 11h31’21’’ (10’22’’)
20 173 KRASTS Alekss TARTU2024 CYCLING TEAM 11h31’28’’ (10’29’’)

AMAFOTO: NIYONZIMA Moise

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka