Chris Froome watwaye Tour de France azitabira Tour du Rwanda 2023

Umwongereza Chris Froome w’imyaka 37, wegukanye isiganwa ry’amagare rya Tour de France inshuro enye, yemeje ko azitabira Tour du Rwanda 2023, iteganyijwe muri Gashyantare uyu mwaka.

Chris Froome azitabira Tour du Rwanda 2023
Chris Froome azitabira Tour du Rwanda 2023

Ibi byatangajwe n’Ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda, mu butumwa ryanyujije ku mbuga nkoranyambaga zaryo, buherekejwe n’amashusho y’iki kirangirire mu mukino w’amagare, muri ubu butumwa Chris Froome na we yemeje ko azitabira iri siganwa.

Yagize ati “Nishimiye gutangaza ko nzasiganwa muri Tour du Rwanda mu kwezi gutaha kwa Gashyantare.”

Chris Froome uzitabira Tour du Rwanda 2023, akinira ikipe ya Israel–Premier Tech kuva mu 2021, nyuma yo kuva mu ikipe ya Sky yakiniye kuva mu 2010 kugeza mu 2020. Uyu mugabo ufite inkomoko mu gihugu cya Kenya kandi yegukanye Tour de France inshuro enye mu 2013, 2015, 2016 na 2017.

Chris Froome akinira Sky yegukanye Tour de France inshuro 4
Chris Froome akinira Sky yegukanye Tour de France inshuro 4

Mu 2018 kandi yegukanye isiganwa rya Giro d’Italia ryo mu Butaliyani, ndetse anegukana Vuelta a España ryo muri Espagne mu 2011 na 2017.

Isiganwa rya Tour du Rwanda 2023 riteganyijwe gutangira tariki 19 kugeza 26 Gashyantare 2023.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka