Abitozaga umukino w’amagare bakoze impanuka umwe ahasiga ubuzima

Umukinnyi witwa Manizabayo Etienne, wari umwe mu bakinira ikipe y’abato ya Benediction Club, yakoze impanuka ubwo yari kumwe n’abandi bakinnyi b’amakipe atandukanye y’umukino wo gutwara amagare, ahita ahasiga ubuzima bamwe mu bo bari kumwe barakomereka.

Manizabayo Etienne witabye Imana
Manizabayo Etienne witabye Imana

Iyo mpanuka yabereye mu muhanda wa kaburimbo Rubavu-Musanze, ubwo bari bageze mu makorosi yawo mu Mudugudu wa Rurembo, Akagari ka Nyagisozi mu Murenge wa Busogo, mu ma saa tatu y’igitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 4 Mata 2024.

Abo bakinnyi barimo ab’ikipe y’abato ya Benediction Club, bari hamwe n’abarimo abakuru bo mu yandi ma kipe nka Javan Invitec na Karongi Cycling Team, bakigera muri ako gace, mu cyerekezo kigana mu mujyi wa Musanze, bahuye n’imodoka yo mu bwoko bwa Coaster ihita ibinjirana irabagonga, Manizabayo Etienne w’imyaka 17 ahita yitaba Imana, mu gihe abandi batandatu bakomeretse bajyanwa mu bitaro bya Ruhengeri.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru SP Jean Bosco Mwiseneza yemeje amakuru y’iyi mpanuka, icyakora avuga ko hagikorwa iperereza ngo hamenyekane icyayiteye.

Yagize ati "Imodoka yerekezaga i Rubavu igeze muri ayo makorosi yo muri Busogo, ihura n’abo bakinnyi bari mu kivunge, batwaye amagare bari mu myitozo. Manizabayo yahise imugonga arapfa, abandi bane barakomereka, ubu umurambo wahise ujyanwa mu bitaro bikuru bya Ruhengeri, ndetse n’abakomeretse bajyanwa kwitabwaho n’abaganga".

Manizabayo yitabye Imana ari mu myitozo
Manizabayo yitabye Imana ari mu myitozo

Ati "Icyateye impanuka kugeza ubu ntikiramenyekana. Haracyakorwa iperereza ngo bimenyekane".

Mu butumwa yagarutseho bukangurira abakoresha umuhanda, by’umwihariko bari mu myitozo y’imikino iyo ari yo yose kujya babanza kubimenyesha inzego zishinzwe umutekano wo mu muhanda harimo nka Polisi.

Ati "Ni byiza ko abakora imyitozo ikenera kwifashisha umuhanda yaba ku binyabiziga, abanyamaguru, amagare n’indi yose irebana n’umukino w’isiganwa, kujya babanza kumenyesha Polisi mbere yo gutangira kwitoza, kuko ifite uburyo ifasha kuyobora abakoresha ibyerekezo byose by’umuhanda, mu buryo burinda impanuka za hato na hato zashyira ubuzima bwabo mu kaga".

Mu bakinnyi bakomerekeye muri iyi mpanuka harimo Tuyipfukamire Aphrodis w’imyaka 17, Irumva Fabrice w’imyaka 19, Niyongira Vianney w’imyaka 17 na Yumvagusenga Queen w’imyaka 18.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Ohooo!!! Mbega agahinda gusa IMANA imwakire mubayo kandi twihanganishije umuryango wa Nyakwigendera.

Ghadi yanditse ku itariki ya: 5-04-2024  →  Musubize

Ohooo!!! Mbega agahinda gusa IMANA imwakire mubayo kandi twihanganishije umuryango wa Nyakwigendera.

Ghadi yanditse ku itariki ya: 5-04-2024  →  Musubize

Iyo turi mu muhanda,iteka tujye twitega ko twawugwamo.Urupfu tugendana narwo.Tujye duhora twiteguye gupfa.Ni iki twakora?Ntitukumve ko ubuzima gusa ari ugushaka amafaranga,shuguri,politike,amashuli,etc...Nkuko imana yaturemye ibidusaba muli Matayo 6,umurongo wa 33,tujye dushaka ubwami bw’imana mbere ya byose,twe kwibera gusa mu gushaka iby’isi.Abumvira iyo nama,nubwo aribo bacye nkuko Yesu yabisobanuye,nibo imana izazura ku munsi wa nyuma,ikabaha ubuzima bw’iteka.Abibera mu by’isi gusa,bible yerekana neza ko batazazuka.

gatabazi yanditse ku itariki ya: 4-04-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka