Abakinnyi batandatu b’amagare bagiye mu myitozo y’u kwezi mu Bubiligi

Ikipe y’amagare igizwe n’abakinnyi batandatu berekeje mu Bubiligi mu myitozo izamara ukwezi kuva taliki 5 Nyakanga kugeza taliki 30 Nyakanga 2018.

Abakinnyi bagiye kwerekeza mu Bubiligi, uhereye ibumoso ni Nzafashanayo Jean Claude, Gahemba Bernabe, Hakizima Félicien Nkurunziza Yves, Nsabimana Jean Baptiste na Habimana Jean Eric
Abakinnyi bagiye kwerekeza mu Bubiligi, uhereye ibumoso ni Nzafashanayo Jean Claude, Gahemba Bernabe, Hakizima Félicien Nkurunziza Yves, Nsabimana Jean Baptiste na Habimana Jean Eric

Abo bakinnyi barimo batatu b’ikipe ya Fly Cycling Team n’abandi bakinnyi babiri ba Benediction Club na Bernabbe Gahemba wa Les Amis Sportif, akaba na murumuna wa Areruya Joseph.

Iyi kipe yagiye ku bufatanye n’abafatanyabikorwa b’umukino w’amagare aribo Skol na Rwanda Air mu rwego rwo gufasha aba bakinnyi bari munsi y’imyaka 18 kugira ubunararibonye mu mukino w’amagare.

Ubuyobozi bwa Fly cycling Team buvuga ko ari umwanya mwiza wo kongerera ubunararibonye abakinnyi bafite b’ingimbi.

Ntembe Jean Bosco Umuyobozi wa Fly Cycling Team isanzwe ibarizwa i Kiramuruzi, avuga ko uretse kubongerera ubunararibonye ari n’umwanya mwiza wo gushaka abandi bafatanyabikorwa mu Burayi.

Yagize ati “Mu gihe cy’ukwezi bazamara bazakora amasiganwa cumi na rimwe azaberekera urugendo rw’ubunyamwuga no gutinyuka amarushanwa mpuzamahanga.”

Umutoza w’ikipe ya FLy, Jordan Matches, uzajyana n’iyi kipe avuga ko uru rugendo ruzafasha mu gutegura abakinnyi b’ejo ku Rwanda. Yemeza ko bizarushaho gushimangira intego URwanda rwatangiye yo gukomeza kuza imbere muri Afrika mu mukino w’amagare.

Ati “Turizera ko bizaha umwanya wo kwigaragaza kuri aba bakinnyi bakiri bato, bizazamura imyitwarire yabo ku rwego mpuzamahanga kuko bazungukira byinshi muri uru rugendo.”

Jordan Mathes utoza ikipe ya FLY cycling club niwe uzaba ayoboye abakinnyi mu myitozo
Jordan Mathes utoza ikipe ya FLY cycling club niwe uzaba ayoboye abakinnyi mu myitozo

Yavuze ko mu gihitamo abakinnyi bagiye, bagendeye Ku myitwarire yabo mu marushanwa ya Rwanda Cycling Cup amaze iminsi aba kimwe n’andi bagiye bitabira.

Mu bakinnyi bagiye muri iyi myitozo harimo Yves Nkurunziza uheruka kwegukana umwanya wa kabiri muri shampiyona nyafurika yabereye mu Rwanda 2018 na Eric Habimana wegukanye shampiyona y’igihugu iherutse kuba mu kwezi gushize kwa gatandatu.

Urutonde rw’abakinnyi bazajya mu Bubirigi:

1.Jean Eric Habimana(Fly cycling Team)
2.Felicien Hakizimana (Fly cycling team)
3.Jean Baptiste Nsabimana Fly Cycling team)
4.Jean Claude Nzafashwanayo (Benediction Club)
5.Yves Nkurunziza (Benediction Club )
6.Bernabbe Gahemba( Amis Sportif).

Iyi gahunda yo kujyana abakinnyi b’ingimbi mu ngendo ahatandukanye ku isi bakora imyitozo y’igihe kirekire biteganijwe ko izakomeza kuba ngarukamwaka ikazanakomereza mu bindi bihugu by’u Burayi, Afurika na Amerika.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ishyirahamwe ryumukino wamagare murwanda biragaragara ko ririmo guteza imbere umukino wamagare bahereye mubana bato. ndabyibuka umwaka ushize Nsabimana j Baptiste aka Machine niwe watwaye tour de Gisagara mungimpi, none mugihe kitarenze umwaka atangiye guhiga abandi muri Rwanda cycling cup kko yatwaye stage y’Inyanza. gusa bakomereze aho imbere niheza

Abihayimana Abouba yanditse ku itariki ya: 3-07-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka