Ni muri urwo rwego FERWACY yateguye irushanwa ryo mu Ntara y’Uburasirazuba (Eastern Circuit) rizava mu mujyi wa Kigali ryerekeza mu Karere ka Nyagatare ku wa gatandatu tariki ya 07/03/2015.
Abakinnyi baturutse mu makipe atandatu yose ya hano mu Rwanda; Benediction Club y’I Rubavu, Cycling Club for All y’i Huye, Cine Elmay y’i Nyamirambo, Les Amis Sportif y’i Rwamagana, Kiramuruzi Cycling Team ibarizwa i Kiramuruzi, ndetse na Fly Cycling Team y’i Gasabo, barasiganwa berekeza Nyagatare ku ntera y’ibirometero 151.
Mu bakinnyi bazitabira iri rushanwa kandi harimo n’abagize ikipe y’igihugu igomba kwitabira amarushanwa ya Tour du Cameroun barimo Ruhumuriza Abraham, Byukusenge Nathan, Byukusenge Patrick, Bintunimana Emile, Uwizeyimana Jean Claude na Hakuzimana, isiganwa rizatangira tariki ya 13 rikazasozwa tariki ya 22/03/2015.
Eastern Circuit izatangirira i Remera mu Mujyi wa Kigali i saa tatu za mu gitondo (09:00) isorezwe mu Mujyi wa Nyagatare.
Iri siganwa rigiye kuba mu gihe abandi bakinnyi bagize ikipe y’igihugu barimo Hadi Janvier, Ndayisenga Valens, Uwizeyimana Bonaventure, Biziyaremye Joseph, Nsengimana Jean Bosco na Karegeya Jérémie bamaze kwerekeza muri Algerie mu marushanwa azwi nka Grand Tour d’Algerie agomba gutangira ku wa gatanu tariki 06/03/2015 kugeza 30/3/2015.
Sammy IMANISHIMWE
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
nejejwe nuko irushanwa rije iwacu nyagatare, ntuye mumurenge wakatabagemu akagari ka kigarama umudugudu wakibuye, mbona najye mfite impano kandi sijya menya aho imyitozo ibera, mumfashe neregumfukiranwa impano yajye igare ryo ndarirya bakava munzira murakoze.