
Uyu Musuwisikazi yageze kuri iyi ntsinzi mu gusiganwa n’isaha umuntu ku giti cye, nyuma yo gukoresha iminota 43 n’amasegonda icyenda asiganwa ibilometero 32.1 byatangiriye muri BK Arena bigasorezwa kuri Kigali Convention Centre.
Uyu Musuwisikazi w’imyaka 33 y’amavuko yahise yambikwa umudali wa zahabu ndetse n’umwambaro w’umukororombya uhabwa uwegukanye iyi shampiyona muri buri cyiciro.
Marlen Reusser yakurikiwe n’Umuholandikazi watwaye umudali wa feza Anna van der Breggen na Katrine Aalerud ukomoka muri Norway watwaye umudali w’umuringa.
Mu Banyarwandakazi babiri bonyine bari bari muri 44 bahatanya, Nirere Xaverine wahagurutse mbere y’abandi bose yabaye uwa 27 akoresheje iminota 50 n’amasegonda arindwi mu gihe Ingabire Diane yabaye uwa 35 akoresheje iminota 52 n’amasegonda atanu.

Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|