David Lappartient yashimiye u Rwanda ku ruhare bagize mu kuzana Shampiyona y’isi y’amagare muri Afurika
Umufaransa David Lappartient uyobora ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku magare ku isi, yashimiye cyane Perezida Paul Kagame n’u Rwanda ku ruhare bagize mu kuzana shampiyona y’isi y’amagare UCI Road World championships muri Afurika by’umwihariko i Kigali ku nshuro ya mbere mu mateka.

Ibi yabigarutseho muri iki gitondo tariki 25 Nzeri mu ijambo rifungura inama ya 194 y’ihuriro ry’abanyamuryango babarizwa mu ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku magare ku isi (UCI Congress) irimo kubera I Kigali mu Rwanda.
Yagize ati “Ni iby’agaciro kukugira hano uri kumwe natwe uyu munsi. Ndashaka kugushimira by’umwihariko kuba watuboneye umwanaya wo kubana natwe. Ni ubwa mbere mu myaka 125 ishize shampiyona y’isi y’amagre (UCI Road World championship) ibereye muri Afurika, by’umwihariko ikaba iri hano i Kigali mu Rwanda. Abafana, Urukundo, n’akanyamuneza twabonye I Kigali ntabwo bisanzwe kuri twe iki cyumweru cyose.”

Yakomeje agira ati : “Ibi bihe ntabwo tuzabyibagirwa, amashyirahamwe 132 ateraniye hano muri iki cyumba, yansabye kubashimira mwebwe nyakubahwa Paul Kagame ndetse n’u Rwanda muri rusange kubera aya mateka akozwe. Ni amateka atazibagirana n’ibihe byiza twagiriye mu gihugu cyanyu cyiza kandi no kuba turi kumwe namwe nonaha, ni iby’agaciro kuri iyi nama y’ihuriro ry’abanyamuryango b’ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku magare (UCI). Nyakubahwa wagize uruhare runini kugirango iyi shampiyona y’isi y’amagare ize muri Afurika ndetse niyi nama yacu. Mwarakoze cyane”
Iyi nama kandi iraza kuberamo n’amatora ya komite nyobozi nshya ya UCI

Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|