UNIK (INATEK) yatsinzwe imikino yose itwara igikombe

Mu mikino ya Playoffs yabereye i Kirehe muri shampiyona ya Volleyball,ikipe ya UNIK yahoze yitwa INATEK yatsinzwe n’amakipe yose itwara igikombe nyuma yo kwitwara neza mu mikino ya mbere.

Kuri uyu wa 31 Nyakanga ku kibuga cy’ikipe ya Kirehe VC niho yasorejwe imikino ya nyuma ya shampiyona y’umukino wa Volleyball, ikipe ya UNIK (INATEK) isanzwe yitwara neza muri iyo mikino nubwo itabashije gutsinda umukino n’umwe yisubiza igikombe yari yatsindiye umwaka ushize.

Ikipe ya UNIK VC yahoze yitwa INATEK, nta mukino n'umwe yabshije gutsinda
Ikipe ya UNIK VC yahoze yitwa INATEK, nta mukino n’umwe yabshije gutsinda

Mu mukino wa mbere UNIK VC yatsinzwe na IPRC-SOUTH amaseti atatu ku busa, ku mukino wa kabiri Kirehe VC yongera kwihererana UNIK VC iyitsinze amaseti 3-0.

Umukino wa nyuma abenshi bari biteze ihangana rikomeye hagati y’ikipe ya APR VC iri ku mwanya wa kabiri na UNIK VC iri ku mwanya wa mbere ariko umukino urangira APR VC itsinze UNIK VC biyoroheye ku maseti 3-0.

Ubwo abenshi bibazaga impamvu UNIK VC inyagiwe kandi ari ikipe isanzwe ikomeye, Ntawangundi Dominique yavuze ko ari umwanya yari abonye wo kumenyereza abakinnyi be batabonye umwanya uhagije wo gukina muri shampiyona.

Agira ati ntabwo byangoye intego nazanye yari iyo gukinisha abakinnyi batabonye umwanya uhagije muri shampiyona kuko intego twari twarihaye yo gutwara igikombe twarangije kuyigeraho,iyo munsi wari uwo kubaha ubwisanzure nabo bagakina gusa ntabwo byaduhiriye kuko nta mukino n’umwe dutsinze.

Avuga ko intego bafite ari ukwitegura bagatwara igikombe bagiye guhatanira cya Carré d’As ubundi bakitegura shampiyona y’umwaka utaha.

Yashimiye abakinnyi be bagaragaje ubwitange bakaba batwaye igikombe imyaka ibiri ikurikirana ashimira abafana n’abayobozi bababaye hafi ashimita n’urwego shampiyona igezeho.

Yagize ati "Urwego rw’imikinire rurenda kwegerana mu makipe ane yose yakinnye playoffs kirehe na IRPC ni amakipe yo gushimirwa kuko yazamuye urwego rw’imikinire biryashya shampiyona, ni amakipe yatugoye cyane."

Abafana bari benshi cyane
Abafana bari benshi cyane

Uko imikino yagenze

Kirehe VC 3-2 APR VC
IPRC-SOUTH 3-0 UNIK VC
Kirehe VC 3-0 UNIK VC
APR VC 3-1 IPRC-SOUTH
IPRC VC 3-2 Kirehe VC
APR VC 3-0 UNIK VC

Urutonde rwa Shampiona 2015/2016

1 UNIK (INATEK) 59
2 APR 54
3 KIREHE 52
4 IPRC SOUTH 33
5 LDN 22
6 RAYON SPORTS 20
7 KVC 14
8 UBT 3

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

turabashimiye kubwiyinkuru nziza mutugejejeho.ariko byumwihariko ndashimira ikipe ya IPRC SOUTH VC uburyo yigaragaje neza muriyi championat 2015-2016 kandi arubwa mbere ikinnye ikiciro cyambere. kandi ndashimrira abakinnyi ubwitajye bagaragaje murabagabo byumwihariko ndashima abayobozi byimazeyo ba IPRC SOUTH muteza imbere UBUREZI n ’umuco na sport byumwihariko volleyball barayifashije kuko ikipe yahuraga nayo kuyitsinda ntibyayoroheraga. next 2016-2017

NKANGURA Eric yanditse ku itariki ya: 1-08-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka