Rwanda Revenue na UNIK zegukanye Carré d’As
Mu mikino isoza Shampiona y’icyiciro cya mbere muri Volleyball izwi nka "Carré d’As", Rwanda Revenue na INATEK (UNIK) ni zo zegukanye ibikombe.
Mu mpera z’iki cyumweru ni bwo hakinwaga imikino isoza Shampiona y’umukino w’intoki wa Volleyball mu Rwanda, aho imikino yaje gusorezwa muri gymnase ya NPC, maze mu bahungu UNIK (INATEK) itsinda APR VC amaseti 3-2, mu bakobwa naho Rwanda Revenue Authority itsinda APR Vc amaseti 3-2.
Rwanda Revenue yavuye inyuma yishyura APR
Mu mukino wari urimo ishyaka ryinshi, APR ni yo yabanje gutsinda iseti ya mbere bigoranye mu manota 27-25, itsinda iya kabiri bisa nk’aho biyoroheye ku manota 25-21, ndetse itangira no kugira icyizere cyo kwihimur kuri Rwanda Revenue imaze iminsi yiharira ibikombe mu Rwanda.
Nyuma y’aho, umutoza Masumbuko ndetse na Peter Kamasa umwungirije mu ikipe ya Rwanda Revenue, baje kugira inama abakinnyi babo, maze iseti yakurikiyeho bayitsinda ku manota 25-23, batsinda n’indi 25-21, amakipe yombi abanganyije amaseti 2-2, hiyambazwa iya 5 ya kamarampaka maze Rwanda Revenue iyitsinda mu buryo bworoshye ku manota 15-9 ihita inegukana igikombe.
Mu bagabo naho APR yatangiye itsinda, birangira itsinzwe
Mu mukino wakurikiyeho, APR yatangiye bigaragara ko ifite imbaraga nyinshi kurusha UNIK, ihita inayitsinda iseti ya mbere, iseti ya kabiri yaje gutsindwa na UNIK, iya 3 itsindwa na INATEK, iya kane itsindwa na APR, nyuma naho hiyambazwa iseti ya kamarampaka, maze UNIK irayitsinda nayo yegukana igikombe.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|