Volleyball: APR VC ikomeje gushaka uko yajya muri ¼ mu mikino nyafurika

APR Volleyball Club ihagarariye u Rwanda i Sousse muri Tuniziya mu mikino uhuza amakipe yabaye aya mbere iwayo, ikomeje gushakisha uko yagera muri ¼ cy’irangiza, nyuma yo gutsinda umukino umwe mu mikino ibiri imaze gukina.

APR yatwaye igikombe cya shampiyona giheruka mu Rwanda, iri mu itsinda rya kabiri ririmo Esperance de Tunis yo muri Tuniziya, Al Ahly yo mu Misiri, Agosto yo muri Angola Inter yo muri Congo Brazzaville na GSU yo muri Kenya.

Umukino wa mbere APR yakinnye yatsinzwe na GSU yo muri Kenya amaseti atatu ku busa (25-18, 26-24, 25-23). Mu mukino wa kabiri, APR yakinnye na Inter yo muri Congo Brazzaville maze APR irikosora itsinda amaseti atatu ku busa (25-12, 25-12, 25-17).

Nubwo APR VC imaze gutsinda umukino umwe igatsindwa umwe, birakomeye cyane ko izagera muri ¼ cy’irangiza kuko iri mu itsinda ririmo amakipe y’ibihangange.

Esperance de Tunis ikinira ku butaka bwayo na Al Ahly yatwaye igikombe giheruka ziri kumwe na APR mu itsinda, zombi zimaze gutsinda imikino ibiri mu gihe APR imaze gutsinda umwe kandi itegereje guhura nazo.

Mu mikino wa ¼ cy’irangiza hazajyamo amakipe abiri ya mbere muri buri tsinda, bivuze ko APR isabwa gutsinda imikino hafi ya yose isigaranye kugirango yizere kugera muri ¼ cy’irangiza. Ibi ariko nabyo bizaterwa n’uko andi makipe yo mu itsinda rya kabiri azaba yaritwaye, bitaba ibyo APR igahita isezererwa.

Nk’uko bigaragara ku rubuga rwa interineti rw’ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball muri Afurika CAVB, APR igomba gukurikizaho Agosto yo muri Angola, ikazakina na Al Ahly ndetse na Esperance de Tunis mbere yo gusoza imikino yo mu matsinda.

Mu itsinda rya mbere Etoile du Sahel yo muri Tuniziya ikomeje kuza ku isonga, mu itsinda rya gatatu Zamalek ihabwa amahirwe yo kuzegukana igikombe irimo kwitwara neza mu gihe mu itsinda rya kane Bejaia yo muri Algeria ikomeje kuriyobora.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

yanditse ku itariki ya: 4-11-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka