Undi mukinnyi w’ikipe y’igihugu ya Volleyball agiye gukina muri Algeria

Umukinnyi ukinira ikipe y’igihugu ya volley ball ndetse n’iya Nyanza Volleyball, Kwizera Pierre Marshal, ubu arimo gushakisha ibyangombwa ngo ajye gukina muri Algeria.

Hari amakuru avuga ko Marshal yaba ari muri Uganda, aho ari gushakisha visa abifashijwemo n’ikipe ya Al Milia yamaze kuvugana nayo ibijyanye no kubakinira igihe kingana n’umwaka umwe.

Marshal avuga ko kugeza ubu ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda (FVRB), ryamaze kumwemerera kuba yakina muri Algeria, ndetse n’ikipe ye ya Nyanza ikaba nta kibazo ibifiteho bitewe n’uko nta masezerano bashya bari basinyana.

Kwizera agiye akurikiye abandi bakinnyi nka Mukunzi Christophe, Yakan Lawrence na Gasongo Vincent Dusabimana bakiniraga ikipe y’igihugu nabo bagiye gukina muri icyo gihugu.

Kwizera Pierre Marshal afite imyaka 25, ndetse akaba anubatse afite umugore n’umwana umwe.

Jean Noel Mugabo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

umukinnyi Marshall ndamwemera volley ye ni iyakera haba muri ASPEK, MUTENDERI ndetse na gahini azagire ibihe byiza muri Algeria .

j.m.v shaba yanditse ku itariki ya: 1-02-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka