Shampiyona y’imikino y’abafite ubumuga iratangira mu mpera z’icyi cyumweru

Shampiyona y’umwka wa 2013 mu mikino ya Sitball na Sitting Volleyball ikinwa n’abafite ubumuga iratangira kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 02/03/2013, ikabera ku bibuga bya Gatagara mu karere ka Nyanza.

Muri iyi mikino izakinwa mu rwego rw’abagabo n’abagore, muri shampiyona ya Sitball hazaba harimo amakipe 16 y’abagabo azaba agabanyijemo amatsinda ane, n’amakipe 10 y’abagore agabanyije mu matsinda abiri.

Muri Sitting Volleyball amakipe yamaze kwiyandikisha ni arindwi mu bagabo n’ane mu bagore. Uko amakipe ya Sitball agabanyijwe mu matsinda, byamaze gushyirwa ahagaragara n’Ishyirahamwe ry’imikino y’abamugaye mu Rwanda NPC ku buryo bukurikira.

Shampiyona y'umukino w'intoki y'abamugaye iratangira muri iy wikendi.
Shampiyona y’umukino w’intoki y’abamugaye iratangira muri iy wikendi.

Mu bagabo, itsinda rya mbere rigizwe na Intwari, Ubumwe, Bugesera na Kamonyi. Itsinda rya kabiri rigizwe na Huye, Gicumbi A, Kaminuza y’u Rwanda na Gatsibo

Itsinda rya gatatu ririmo Kivu Team, HVP Gatagara Nyanza, Rusizi na Rutsiro, mu gihe mu itsinda rya kane harimo Musanze, Gisagara, Rwamagana na Gicumbi B

Mu bagore, itsinda rya mbere ryashyizwemo Gicumbi, Huye n’Intwari. Itsinda rya kabiri harimo Kivu Team ya Rubavu, Bugesera, Nyarugenge na Kamonyi, naho itsinda rya gatatu rikaba rigizwe na Kigali, Nyanza Gatagara, Nyamagabe na Musanze.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka