Santrafurika: Abapolisi b’u Rwanda batwaye igikombe cy’irushanwa rya Volleyball

Abapolisi b’u Rwanda (RWAFPU-2), bari mu butumwa bwa Loni bwo kugararura amahoro mu gihugu cya Santrafurika (MINUSCA), batwaye igikombe cy’irushanwa rya Volleyball ryateguwe mu rwego rwo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’Umuryango w’abibumye (LONI), wahariwe kubungabunga amahoro ku Isi uba tariki ya 29 Gicurasi buri mwaka.

Abapolisi b’u Rwanda bakorera nu Ntara ya Nana-Grébizi mu gace ka Kaga Bandoro, batwaye igikombe cy’iri rushanwa batsinze abo mu gihugu cya Nepal (Nepal Military Police) amaseti 2-1 ku mukino wa nyuma.

Umunsi mpuzamahanga wahariwe kubungabunga amahoro, wateguwe hagamijwe kuzirikana akazi ndetse n’ubwitange abakozi b’Umuryango w’Abibumbye bakorana, guhera mu 1948 ubutumwa bwo kubungabunga amahoro butangiye.

Uyu munsi mpuzamahanga wahariwe kubungabunga amahoro ni n’umwanya wo guha icyubahiro abakozi ba Loni barenga 4200 baburiye ubuzima mu bikorwa byo kubungabunga amahoro ku Isi. Umwaka ushize abakozi ba Loni 135 baguye mu bikorwa byo kubungabunga amahoro hirya no hino ku Isi.

Uyu mwaka, insanganyamatsiko y’uyu munsi igira iti “Amahoro y’abaturage, Imbaraga z’ubufatanye.”

Iri rushanwa ryitabiriwe n’ibihugu 8 bikorera ubutumwa mu gace ka Kaga Bandoro, birimo u Rwanda, u Burundi, Nepal, Bangladesh, Pakistan n’abakozi ba Minusca baturuka mu bindi bihungu.

Abapolisi b’u Rwanda bageze ku mukino wa nyuma batsinze ikipe y’abakozi ba MINUSCA amaseti 3-0, babona itike yo gukina umukino wa nyuma na Nepal Military Police, nayo bayitsinda amaseti 2-1.

Uyu mukino witabiriwe n’Umuyobozi ushinzwe guhuza ibikorwa bya Loni muri Kaga Bandoro, Madamu Alessandra Trabattoni ndetse n’ukuriye Ingabo muri Segiteri yo hagati, Brigadier General Jean Bosco Ngiruwonsanga.

Madamu Alessandra Trabattoni yashimiye abapolisi b’u Rwanda ko bitwaye neza bekegukana iri rushanwa, yanashimiye kandi ibihugu byose byaryitabiriye.

Yagize ati “Mukora akazi gakomeye ko kubungabunga amahoro no kugarura umutekano, ariko ni ingenzi ko mugira akanya ko kuzirikana abakozi b’Umuryango w’Abibumbye bapfiriye mu bikorwa byo kubangabunga amahoro ku Isi, kandi mukabikora bitabangamiye akazi kanyu ka buri munsi. Ndabashimiye.”

Uyu muyobozi yashimye u Rwanda umusanzu rutanga mu kubungabunga amahoro hirya no hino ku Isi, ati “Abanyarwanda barangwa n’ubwitange mu gusohoza inshingano bahabwa aho bari hose haba muri centrafrique ndetse n’ahandi bakorara ibikorwa byo kubungabunga amahoro.”

Abapolisi b’ u Rwanda bakorera muri aka gace ka Kaga Bandoro bafite inshingano zo kurinda abaturage bakuwe mu byabo bari mu nkambi ya Mbela n’ abari mu ya Mbakoute Lazaret, hakiyongeraho kurinda umutekano w’umujyi wa Kaga Bandoro, ikibuga cy’indege cya Kaga Bandoro ndetse n’ahandi hatandukanye.

Madamu Trabattoni, yanagarutse ku kinyabupfura kiranga abapolisi b’u Rwanda ndetse n’ubunyamwuga bagaragaza mu kazi kabo ka buri munsi.

Umuyobozi w’abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye mu gace ka Kaga Bandoro (RWAFPU2) CSP Hodali Rwanyindo, yavuze ko kwitwara neza babikura ku muco w’Igihugu wo kwanga gutsindwa, ati "Igihugu cyacu cy’u Rwanda kigendera ku muco wo kwanga gutsindwa, niyo mpamvu twahatanye kugeza dutwaye igikombe, turashimira abateguye iri rushanwa.”

U Rwanda rufite abapolisi 180 mu gace ka Kaga bandoro bakaba barahageze ku ya 25 Mata 2022, basimbuye bagenzi babo bari bahamaze umwaka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka