Ntibemeranya n’abavuga ko umukobwa ukora imyitozo myinshi atakaza uburanga

Nzayisenga Charlotte na Cyuzuzo Yvette bakinira ikipe ya UTB n’ikipe y’igihugu y’abagore ya Volleyball barasaba abantu guhindura imyumvire ivuga ko abakinnyi b’abagore bakora imyitozo myinshi bashobora gutakaza uburanga bikanabagiraho ingaruka zo kubura abo barushingana.

Nzayisenga Charlotte (uri ku mupira) amara impungenge abakobwa n'abagore batinya gukora siporo cyane
Nzayisenga Charlotte (uri ku mupira) amara impungenge abakobwa n’abagore batinya gukora siporo cyane

Cyuzuzo Igihozo Yvette usanzwe ari Kapiteni wa UTB na Nzayisenga Charlotte na we usanzwe akina muri iyi kipe iheruka kwegukana igikombe cya shampiyona mu bari n’abategarugori babitangarije mu kiganiro KT Sports cya KT Radio ubwo bari abatumirwa muri gahunda y’umusportif w’icyumweru isanzwe itambuka buri wa kabiri.

Cyuzuzo Yvette yavuze ko abafite iyo myumvire haba mu bakinnyi n’abandi bantu bahari ariko asaba ko bihinduka kuko bituma habaho kudindira kw’imikino muri rusange.

Yagize ati “Ibyo nta shingiro bifite kuko ushobora gukina ugakomeza kumera neza nk’uko wari umeze mbere ntagihindutse, iyo umuntu ari mu kintu runaka aba agomba kukijyamo wese nibwo atanga umusaruro, ntabwo wareka gukora imyitozo ngo udahinduka mu miterere, ababivuga na bo wenda hari igihe kizagera bahindure imyumvire.”

Ibindi bivugwa ko abakinnyi b’abakobwa bakina volleyball n’indi mikino bibagora kubona abagabo kubera guhinduka mu miterere no kutabona umwanya wo kwita ku bo bari kumwe yavuze ko atari byo ndetse atanga n’urugero rwa Bucumi Claudette bakinanye muri APR FC afite umugabo kandi agakomeza kwita ku rugo rwe.

Cyuzuzo Yvette (ugiye gutera umupira) aha ari mu kibuga
Cyuzuzo Yvette (ugiye gutera umupira) aha ari mu kibuga

Urundi rugero yatanze ni Umunyakenyakazi Dorcas wigeze no gutoza mu Rwanda aho yavuze ko amufatiraho urugero kuko yakoraga imyitozo atitaye ku magambo avugwa kandi agahinduka umukinnyi w’igihangange waje no gushinga urugo agahirwa.

Uretse ibi, bavuga ko abantu bataranahindura imyumvire ku myambaro migufi abakinnyi b’uyu mukino baba bambaye aho bamwe bakibifata nk’ibihabanye n’umuco.

Bavuga ko batangira gukina uyu mukino byagiye bibagora cyane ariko gahoro gahoro bitewe n’ibyo bamaze kugeraho abari bafite iyo myumvire bakagenda bayihindura .

Charlotte ati “Ndabyibuka ubwo nigaga mu mashuri yisumbuye twagiye gukina tumaze kugera mu kibuga haje abantu benshi barimo n’ababyeyi , bose bari batangariye imyambaro twari twambaye gusa bagenda bahindura imyumvire nyuma yo kumenya ko ari imyambaro isanzwe yifashishwa n’abari mu kibuga.Abayambara nta kindi baba bagambiriye kuko iyo tuvuye mu kibuga tuba twambaye twikwije.”

Aba bakinnyi baherutse kwegukana igikombe cya Shampiyona mu bagore ku mukino batsinzemo APR VC seti 3-2 bavuga ko bishimira urwego uyu mukino ugezeho ariko bagasaba ko imyumvire yahinduka ku bagitekereza ko abakobwa bakora imyitozo myinshi bumva ko ibahindura bagatakaza uburanga, ndetse n’abakibona imyambaro yabo mu kibuga mu isura yo guta umuco ko bose bahindura imyumvire kugira ngo umukino urusheho gutera imbere.

Cyuzuzo Yvette (wambaye ishati y'umweru n'umukara) na Nzayisenga Charlotte (wambaye umutuku n'umukara) bakinira UTB n'ikipe y'igihugu, aha bakaba bari mu kiganiro kuri KT Radio
Cyuzuzo Yvette (wambaye ishati y’umweru n’umukara) na Nzayisenga Charlotte (wambaye umutuku n’umukara) bakinira UTB n’ikipe y’igihugu, aha bakaba bari mu kiganiro kuri KT Radio

Mu minsi yashize umutoza w’ikipe y’igihugu y’abangavu ya Basketball, Mushumba Charles, yashinje abakobwa bamwe bakina imikino na bo kurangazwa n’iyo myumvire ntibakore cyane, bumva ko bazatakaza uburanga bakazabura abagabo igihe baba bahinduye imiterere kubera imyitozo myinshi.

Muri iki kiganiro banagarutse kuri byinshi bitandukanye banyuzemo mu rugendo rwabo nk’abakinnyi.

Babajijwe imikino yabagoye, Charlotte yavuze ko umukino wamugoye ari uwo yakinnyemo na APR VC mu mpera z’icyumweru gishize aho yakinnye muri uyu mukino ahanganye na murumuna we basanzwe babana mu nzu.

Cyuzuzo Yvette we avuga ko n’ubwo bakina uyu mukino bari babanje gutakaza seti ebyiri, ariko atari wo mukino wamugoye cyane mu buzima ahubwo avuga ko umukino wamugoye ari umukino wa nyuma bakinnyemo na Rwanda Revenue Authority (RRA) mu mwaka wa 2011 ubwo we yakinaga muri APR VC.

Uwo mukino warangiye begukanye igikombe kuri seti 3-2 ngo waramugoye cyane kuko bari ku iseti ya seoul RRA yari yabanje kubasiga igira amanota 9 bo bafite amanota 3 ariko bayitanga kugera ku manota 15 bayitsindira kuri Seoul begukana igikombe cya Shampiyona.

N’ubwo batabura ibibaca intege, bavuga ko bishimira urwego uyu mukino umaze kubagezaho. Nzayisenga Charlotte avuga ko uyu mukino wamufashije kwiga aho yarangije ikiciro cya kabiri cya Kaminuza muri Kaminuza yigenga ya Kigali (ULK)

Cyuzuzo Yvette we mu byo yishimira yagezeho harimo ko Volleyball yamufashije kwiga icyiciro cya gatatu cya kaminuza (Masters) bimuha n’amahirwe yo kuba umwe mu barimu muri kaminuza ya UTB asanzwe anakinira.

Mu bindi akomeza avuga ko uyu mukino wamufashije gutembera aho yagiye asohokera igihugu ahantu hatandukanye ku isi.

Ibi Nzayisenga Charlotte abihurizaho na mugenzi we aho na we avuga ko Volleyball yamufashije gutembera mu bihugu bitandukanye nka : Pologne, Misiri, Tunisia, Madagascar, Togo, Kenya, Uganda, Burundi, na Tanzania aho yagiye ahagararira igihugu.

Nzayisenga Charlotte na Cyuzuzo Yvette bashimira abagiye babafasha ngo bagere ku rwego bariho by’umwihariko umutoza wabo wo mu mashuri yisumbuye Abdulkharim Shumbusho wabatoje ubwo bigaga muri GS Indangaburezi mu Ruhango.

Nzayisenga Charlotte na Cyuzuzo Yvette basanzwe ari abakinnyi b’ikipe y’igihugu ya Volleyball mu bari n’abategarugori. Uretse ikipe ya UTB bakinira, bananyuze mu yandi makipe akomeye arimo RRA na APR VC.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka