Kavalo Patrick yongereye amasezerano y’imyaka ibiri muri Gisagara VC

Ikipe ya Gisagara VC yamaze kongera amasezerano y’imyaka ibiri visi kapiteni wayo, Akumuntu Kavalo Patrick. Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 22 Kanama 2020, i Gisagara aho iyi kipe isanzwe ibarizwa.

Akumuntu Kavalo patrick (ibumoso), yongereye amasezerano muri Gisagara VC
Akumuntu Kavalo patrick (ibumoso), yongereye amasezerano muri Gisagara VC

Mu kiganiro Kigali Today yagiranye n’umunyamabanga w’iyi kipe, Gatera Edmond, yahamije aya makuru. Yagize ati “Yego ni byo Akumuntu Kavalo Patrick yongereye amasezerano y’imyaka ibiri mu ikipe ya Gisagara Volleyball Club.

Kavalo ni umukinnyi udasanzwe yaba mu mikinire ndetse no mu mico, ni umukinnyi uzi icyo GVC ishaka kandi intego ya Gisagara Volleyball Club nta yindi ni ugutwara ibikombe mu Rwanda ndetse no hanze y’u Rwanda.

Kavalo rero azi GVC cyane n’amahame yayo arayasobanukiwe kandi afite n’ubwo bushobozi, ikindi Gisagara Volleyball Club ni ikipe ishyize imbere kuzamura impano z’Abanyagisagara kandi Kavalo ni indorerwamo nziza umwana wese yakwibonamo”.

Yakomeje agira ati “Yego rwose ubu ni Kavalo ariko ejo cyangwa ejo bundi urumva undi, kandi ntabwo ari abasanzwe muri Gisagara Volleyball club gusa muzumva n’andi mazina mashya tuzakira mu muryango mugari wa Gisagara Volleyball Club”.

Kavalo Patrick yageze muri Gisagara VC mu mwaka wa 2018 avuye muri UTB VC. Uretse Gisagara akinira kugeza uyu munsi, urugendo rwe rwatangiye mu mwaka wa 2010.

Ni bwo yatangiye gukina shampiyona mu ikipe yahoze yitwa KIE (Kigali Institute of Education), 2012 yerekeje muri INATEK yahindutse UNIK (University of Kibungo), aho yakinnye imyaka ibiri, 2014 yerekeje muri Lycée de Nyanza, 2015-2016 yasubiye muri INATEK, 2017 yerekeje muri Gisagara VC, 2018 yerekeje muri UTB, mu mwaka wa 2019 agaruka muri Gisagara VC ari na ho agikinira uyu munsi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka