INATEK na Pipeline zegukanye ibikombe by’irushanwa ryo kwibuka muri Volleyball

Ikipe ya Kaminuza y’Ubuhinzi n’Ikoranabuhanga ya Kibungo (INATEK) mu bagabo, na Pipeline yo muri Kenya mu bagore, nizo zegukanye igikombe mu irushanwa ryo kwibuka abakunzi ba Volleyball bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, ryasojwe ku cyumweru tariki 02/06/2013.

INATEK yigaragaje muri iri rushanwa yatwaye igikombe intsinze ku mukino wa nyuma APR VC amaseti 3-0, naho Pipeline icyegukana mu bagore nayo itsinze Rwanda Revenue Authority amaseti 3-0.

Muri iri rushanwa ngarukamwaka ryitabiriwe n’amakipe 25 yo mu Rwanda, Kenya, Uganda n’u Burundi, amakipe yari agabanyije mu matsinda ane, maze abiri yitwaye neza mu itsinda akina ¼ cy’irangiza.

INATEK ishyikirizwa igikombe.
INATEK ishyikirizwa igikombe.

Muri ½ cy’irangiza mu bagabo, INATEK yari yatsinze amaseti 3-1 bigoranye, ikipe y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 19 nayo yari yitabiriye iryo rushanwa, naho APR VC itsinda biyoroheye Sky yo muri Uganda amaseti 3-0.

Umukino wo guhatanira umwanya wa gatatu mu bagabo ikipe y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 19 yegukanye uwo mwanya itsinze Sky yo muri Uganda amaseti 3-0.

Umukino wa nyuma wari utegerejwe hagati ya INATEK na APR VC, ntabwo wakomeye cyane nk’uko benshi bari babyiteze, kuko INATEK yayitsinze amaseti 3-0.

INATEK yari yakoze ku bakinnyi bakina hanze nka Mkunzi Christophe na Madison.
INATEK yari yakoze ku bakinnyi bakina hanze nka Mkunzi Christophe na Madison.

INATEK yigaragaje cyane yifashishije abakinnyi bakomeye nka Ndamukunda Flavien na Kwizera Pierre Marshall isanzwe ikoresha yari yongeyeho abakinnyi bashya barimo Mukunzi Christophe na Sibomana Placide Madison bakina muri Algeria.

APR VC nayo n’ubwo yari yitabaje abakinnyi bandi bakomeye nka Yakan Laurence nawe ikina muri Algeria, ariko ntabwo byabujije INATEK kuyirusha.

Mu rwego rw’abagore, habaye ukwigaragaza kw’ikipe ya Pipeline yo muri Kenya, ikipe imaze kwegukana ibikombe birindwi bihuza amakipe yatwaye ibikombe iwayo muri Afurika, harimo n’icyo iheruka gutwara muri uyu mwaka.

Pipeline.
Pipeline.

Muri ½ cy’irangiza, Pipeline yatsinze biyoroheye APR amaseti 3-0 , naho RRA itsinda Ndejje University yo muri Uganda amaseti 3-0 nayo.

Ku mukino wa nyuma niho Pipeline yerekanye ko muri aka karere ndetse no muri Afurika ko ari ikipe ikomeye cyane, kuko yandagaje RRA iyitsinda amaseti 3-0 harimo n’aho yayitsindaha itagejeje ku manota 15.

Pipeline yashyikirijwe igikombe na Perezida wa Senat Jean Damascene Ntawukuriryayo.
Pipeline yashyikirijwe igikombe na Perezida wa Senat Jean Damascene Ntawukuriryayo.

Mu guhatanira umwanya wa gatatu mu bagore, APR VC yastinze biyoroheye Ndejje University amaseti 3-0. INATEK na Pipeline zegukanye ibikombe mu bagabo no mu bagore zahawe amadolari 1000 imwe imwe, naho APR VC na Rwanda Revenue zabaye iza kabiri zihabwa amadolari 700.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka