Ikipe y’u Rwanda ya Volleyball U19 ikomeje kwitwara neza mu myitozo muri Turukiya

Ikipe y’u Rwanda y’umukino wa Volleyball mu batarengeje imyaka 19, ikomeje kwitwara neza mu mikino ya gicuti ikinira muri Turukiya, aho irimo kwitegura kujya mu gikombe cy’isi kizabera muri Mexique kuva tariki 28/06/2013.

Kuva yava mu Rwanda tariki 11/06/2013, ikipe y’u Rwanda imaze gukina imikino itatu ya gicuti n’amakipe y’ingimbi yo muri Turukiya, yitwara neza yose irayatsinda.

Ikipe y’u Rwanda itozwa na Jean Marie Nsengiyumva yabanje gukina n’ikipe y’abatarengeje imyaka 15 yitwa ES Voleybol y’ikigo cya Kartal giherereye Istanbul. Ikipe y’u Rwanda ikaba yarayitsinze amaseti 4-0. (25-15, 25-5, 25-16, 25-17).

Ikipe y'u Rwanda ikina na Fenerbahce.
Ikipe y’u Rwanda ikina na Fenerbahce.

Iyo kipe kandi yanakinnye n’ikipe ya Fenerbahce y’abatarengeje imyaka 17 nayo irayitsinda, ikaba iheruka gukina n’indi kipe y’abatarengeje imyaka 19 yitwa Bahcelievler iyitsinda amaseti 3-1 ( 20-25,25-20,25-12,25-23).

Umutoza w’iyi kipe Jean Marie Nsengiyumva avuga ko akurikije imyitozo ikipe ye imaze iminsi ikora, afite icyizere cyo kuzitwara neza mu gikombe cy’isi muri Mexique.

Ati “Amakipe dukina nayo imikino ya gicuti ni amakipe akomeye ku buryo adufasha kwitegura neza. Twavuye i Kigali n’ubusanzwe abakinnyi bari ku rwego rwiza, ariko hano turimo kwiga gukosora amakosa amwe n’amawe yari asigaye ku buryo nizera ko n’ubwo turi mu itsinda rikomeye, tuzitwara neza mu gikombe cy’isi”.

Nyuma y'umukino.
Nyuma y’umukino.

Muri icyo gikombe cy’isi, u Rwanda ruzaba ruri mu itsinda ririmo Ubufaransa, Uburusiya, Iran, na Finland.

Iyo mikino izamara ibyumweru bibiri izabera mu mijyi ibiri Tijuana na Mexicali of Baja California.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka