Ikipe y’u Rwanda ya Volleyball U18 mu bakobwa irakina na Algeria mu mukino wa mbere w’igikombe cya Afurika

Ikipe y’u Rwanda ya Volleyball mu bakobwa batarengeje imyaka 18, irakina umukino wayo wa mbere na Algeria kuri uyu wa mbere tariki 25/03/2013 guhera saa kumi z’umugoroba, mu mikino y’igikombe cya Afurika irimo kubera i Cairo mu Misiri.

Uko amakipe azahura byamenyekanye ku mugoroba wo cyumweru tariki 24/03/2013, ubwo hari hamaze gukorwa inama ya tekinike (technical meeting), ndetse hakanakorwa tombola y’uko amakipe azahura muri iryo rushanwa rinagamije guhatanira itike yo kuzakina igikombe cy’isi kizabera muri Thailand mu mpera z’uyu mwaka.

Bitewe n’uko amenshi mu makipe y’ibihugu yari ategerejwe atigeze yitabira iryo rushanwa, amakipe yabashije kujya mu Misiri gukinira igikombe cya Afurika ni u Rwanda, Algeria, Tuniziya na Misiri yakiriye iyo mikino.

Kuba amakipe yitabiriye iryo rushanwa aria ne gusa, byatumye yose ashyirwa mu itsinda rimwe, akazagenda ahura hagati yayo, maze namara guhura yose, akazashyirwa ku rutonde hagendewe ku manota buri kipe izaba yabonye.

Umukino ubanza urahuza u Rwanda na Algeria kuri uyu wa mbere guhera saa kumi z’umugoroba, hakurikireho umukino uhuza Tuniziya na Misiri guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Ku wa kabiri tariki 26/03/2013 guhera saa kumi z’umugoroba, Tuniziya izakina na Algeria naho u Rwanda rukine na Misiri guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Imikino ya gatatu ari nayo ya nyuma izakinwa ku wa gatatu tariki 27/03/2013, aho Misiri izakina na Algeria, naho u Rwanda rukazakina na Tuniziya.

Mbere yo kwerekeza mu Misiri, ikipe y’u Rwanda yabanje kunyura mu gihugu cya Kenya aho yakinnye imikino itatu ya gicuti n’amakipe ya Prisons, KCB na Water Volleyball Club, ariko ikipe y’u Rwanda ntiyabasha gutsindamo umukino n’umwe, gusa ayo makipe yose uko ari atatu yakinishaka abakinnyi bayo bakuru.

Ikipe y’u Rwanda ikigera mu Misiri ngo yagowe no kubona aho ikorera imyitozo, ariko umutoza wayo Paul Ibrahim Bitok avuga ko afite intego yo kuvanayo nibura umwanya wa gatatu, uzanatuma abona itike yo kuzakina igikombe cy’isi.

Bamwe mu bagize ikipe y'u Rwanda ya Volleyball mu bakobwa batarengeje imyaka 18.
Bamwe mu bagize ikipe y’u Rwanda ya Volleyball mu bakobwa batarengeje imyaka 18.

Mbere yo kuva mu Rwanda, Bitok ukomoka muri Kenya yadutangarije ko amakipe yose bazahura nayo ayazi neza, ku buryo ngo n’ubwo ari ayo mu bihugu by’abarabu byateye imbere muri uyu mukino, yizeye kuzahangana nayo.

Bitok yagize ati, “Ndabizi ko ibihugu nka Algeria, Tuniziya na Misiri batangira gutegura abana bafite imyaka umunani, ariko n’ubwo twebwe tutabonye ubushobozi bwo kubikora, tugiye mu Misiri guhangana nabo. Amakipe yose afite ubwoba bw’u Rwanda kuko bazi ko tuza tuje guhatana, kandi koko niko tuzabigenza, nkaba nizera ko umwanya wa gatatu dushobora kuwutahana”.

Umutoza Bitok avuga ko yizera ko abakobwa atoza bazakinana ishyaka bashaka itike y’igikombe cy’isi, kuko bashaka kwigana basaza babo batarengeje imyaka 21 ndetse n’anatarengeje imyaka 19, bose babonye amatike yo kuzakina igikombe cy’isi nyuma yo kwitwara neza mu mikino y’igikombe cya Afurika.

Biteganyijwe ko imikino y’igikombe cya Afurika cy’abakobwa batarengeje imyaka 18 izasozwa ku mugaragaro hanatangwa ibihembo tariki 28/03/2013.

Ubusanzwe iyo mikino yagombaga gusozwa tariki 01/04/2013 ariko bitewe n’uko amakipe yagombaga kwitabira iyo mikino yagabanutse, byabaye ngombwa ko Ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball muri Afurika (CAVB), rigabanya iminsi y’iryo rushanwa.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka