Amakipe ane ya mbere muri shampiyona arakina Carre d’As

Kuri uyu wa gatandatu tariki 20/10/2012, nibwo hatangira irushanwa rihuza amakipe ane yabaye aya mbere muri shampiyona ya volleyball (Carre d’As) mu bagabo no mu bagore.

Iri rushanwa ritegurwa n’ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB) rizitabirwa n’amakipe ane ya mbere mu bagabo ariyo APR VC, Kaminuza y’u Rwanda, Lycee de Nyanza na INATEK. Mu bagore rizitabirwa na APR VC, Ruhango, Rwanda Revenue Authority (RRA) na GS Saint Aloys y’i Rwamagana.

Mu rwego rwo gushakamo amakipe abiri azakina umukino wa nyuma, kuri uyu wa gatandatu tariki 20/10/2012 amakipe yose uko ari ane azahura hagati yayo (mini championnat) mu bagabo ndetse no mu bagore.

Muri ayo majonjora, abagabo bazakinira kuri stade ntoya i Remera, naho abagore bakinire ku kigo cyurubyiruko cya Kimisagara.

Amakipe abiri azaba yabaye aya mbere mu bagabo ndetse n’abiri ya mbere mu bagore ni yo azakina umukino wa nyuma ku cyumweru tariki 21/10/2012 kuri Stade ntoya i Remera.

Umukino wa nyuma w’abagore uzakinwa kuva saa munani z’amanywa, ukazakurikirwa n’uw’abagabo uzaba guhera saa kumi.

Nyuma y’iyi mikino ya Carré d’As nibwo FRVB izatanga ku mugaragaro ibikombe ndetse n’ibihembo ku makipe ya APR VC y’abagabo n’iy’abagore zatwaye igikombe cya shampiyona.

Irushanwa rya Carré d’AS riterwa inkunga na SORAS, uyu mwaka ikaba yaratanze miliyoni ebyri z’amafaranga y’u Rwanda.

APR VC mu bagabo na Rwanda Revenue Authority (RRA) mu bagore nizo zegukanye igikombe cya Carré d’AS giheruka.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

inkuru zanyu ninziza cyane

clement yanditse ku itariki ya: 15-11-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka