Amakipe 18 aturuka mu bihugu 6 niyo azitabira irushanwa ryo kwibuka muri Volleyball

Ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB) riratangaza ko amakipe 18 y’abagabo n’abagire yo mu Rwanda, Burundi, Kenya, Uganda, Tanzania na Congo Brazzaville yemeje ko azitabira irushanwa ryo kwibuka abari abakinnyi, abayobozi ndetse n’abakunzi ba Volleyball bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Iri rushanwa ngarukamwaka ryitabirwaga cyane n’amakipe yo mu Rwanda, rimwe na rimwe hakazamo n’amakipe yo mu Burundi ariko ngo FRVB yifuza ko rizaba irushanwa rikomeye, amakipe agakomeza kwiyongera ndetse n’umubare w’iminsi irushanwa rimara ukaba munini.

Umuyobozi wa FRVB Gustave Nkurunziza avuga ko umubare w’amakipe wiyongereye cyane, bitewe n’uko bagerageje gusobanura akamaro k’iri rushanwa ndetse binaturuka ku mubano mwiza u Rwanda rufitanye n’ibyo bihugu.

Nubwo batarafata icyemezo cya nyuma ku bijyanye n’uko amakipe azahembwa, Nkurunziza avuga ko kugeza ubu bateganya ko ikipe ya mbere izahabwa igikombe n’amadolari ya Amerika 1000, naho ikipe izaba iya kabiri ikazahabwa amadolari 700.

Biteganyijwe ko amakipe azitabira iryo rushanwa rizaba mu mpera z’icyi cyumweru tariki 01-020/6/2013 azatangira kugera mu Rwanda ku wa gatanu mu gitondo.

Gustave Nkurunziza umuyobozi wa FRVB.
Gustave Nkurunziza umuyobozi wa FRVB.

Hatabariwemo abari abafana b’umukino wa Volleyball kuko ngo bitaborohera kubamenya bose, Ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball ryibuka kugeza ubu abantu 50 barimo abari abakinnyi ndetse n’abayobozi b’uwo mukino.

FRVB ivuga kandi ko uwaba azi neza uwari umukinnyi, umuyobozi cyangwa se n’umufana wa Volleyball wazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, ko yashyikiriza ubuyobozi bw’iryo shyirahamwe umwirondoro w’uwo muntu ndetse n’amafoto ye, hanyuma nawe akajya yibukwa muri iyo mikino.

Ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda ribimburiye andi mashyirahamwe y’imikino mu Rwanda nayo arimo gutegura amarushanwa yo kwibuka abayo bazize Jenoside, amarushanwa menshi yo kuri urwo rwego akazaba muri Kamena uyu mwaka.

Minisiteri ya siporo n’umuco kandi irimo gutegura igikorwa cyo kwibuka abakunzi b’imikino muri rusange bazize Jenoside mu Rwanda hose kizaba muri Kamena uyu mwaka.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka