AMAKIPE YA APR VC NI YO ARI KU ISONGA

Amakipe 2 ya APR y’abagore ndetse n’abagabo ni yo yegukanye agace ka 5 ka shampiyona ya Volleyball ndetse kakaba ari nako ka nyuma.

Ikipe ya APR VC mu bagabo ikaba yararangije ku mwanya wa mbere ndetse ikaba ikurikiwe na Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, Kigali Volleyball club ikaza ku mwnaya wa 3 naho ikipe ya Lycée de Nyanza ikaza ku mwanya wa 4 kuri ako gace ka 5 kari n’aka nyuma ka shampiyona.

Uko urutonde rwa shampiyona ruhagaze nyuma yo kurangiza ibice bitanu, ikipe ya NUR niyo ya mbere naho ikipe ya 2 ikaba APR VC, ikipe ya 3 ni Lycee de Nyanza naho ikipe ya KVC ikaza ku mwanya wa 4.

Nyuma y’aka gace ka 5, hazakinwa imikino ya kamarampaka (playoffs), aho ikipe ya NUR izakina na KVC naho APR VC ikine na Lycee de Nyanza.

Aha amakipe azatsinda azakinira umwanya wa nyuma naho atsinzwe akine umwanya wa 3 iyo mikino ikaba itegenyijwe tariki ya 15 na 16 Ukwakira 2011 ndetse iyo mikino ikazaba ifatanyijwe n’irushanwa ryitwaga Carre d’As ryakinwaga n’amakipe 4 ya mbere mu gihugu.

Mu bagore agace ka 5 ikipe ya APR WVC niyo yakegukanye naho RRA WVC iza ku mwanya wa 2, ruhango WVC iza ku mwanya wa 3 naho Lycee de Nyanza iza ku mwanya wa 4.

Ku rutonde rwa shampiyona ikipe ya RRA WVC niyo iza ku mwanya wa mbere, APR WVC ikaza ku mwanya wa 2 naho ikipe Ruhango ku mwanya wa 4, Lycee de Nyanza ku mwanya wa 4.

RRA izakina na Lycee de Nyanza ndetse na APR VC ikine na Ruhango mu itike yo gushaka amakipe azakina umukino wa nyuma.

Ikipe izaba iya mbere nyuma yiyo mikino haba mu bahungu n’abakobwa ikazaba ariyo ihagararira u Rwanda mu irushanwa ry’amakipe yabaye aya mbere iwayo.

Mulinge Sammy utoza APR avuga ko bagiye gutegura iyo mikino kuko bifuza kwegukana umwanya wa mbere kandi bifuza gusohokera igihugu.

Nyirimana Fidèle wa NUR avuga ko biteguye kuba bakwegukana shampiyona ku nshuro ya kabiri bikurikiranya.

Inkuru Dukesha Izuba Rirashe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka