Volleyball: UTB yahigiye kwihimura kuri REG

Ikipe ya UTB VC y’abagabo yahigiye gutsinda REG VC nyuma yo kuyitwara igikombe mu irushanwa ryo kwibuka Padiri Kayumba Emmanuel iyitsinze amaseti 3-2.

UTB (yambaye icyatsi kibisi) na REG (yambaye umutuku) zirongera guhurira mu kibuga kuri uyu wa Gatandatu
UTB (yambaye icyatsi kibisi) na REG (yambaye umutuku) zirongera guhurira mu kibuga kuri uyu wa Gatandatu

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 14 Werurwe 2020 muri sitade nto i Remera harakomeza umunsi wa 9 wa shampiyona ya Volleyball mu bagabo.

Ikipe ya REG VC iherutse kwegukana irushanwa ryaberaga muri Groupe Scolaire Officiel de Butare ryasojwe tariki ya 8 Werurwe 2020, REG itwara iryo rushanwa itsinze UTB amaseti 3-2.

UTB VC ivuga ko ibonye umwanya mwiza wo kwihimura kuri REG VC nk’uko umutoza wa UTB, Nyirimana Fidele abivuga, ati “Twiteguye neza umukino. Nta mukinnyi urwaye nubwo tutari mu bihe byiza. Tugiye gukina n’ikipe iheruka kudutsinda, bivuze ko mu mutwe bari hejuru ariko mu buryo bw’imikinire ntibaturusha.”

Yakomeje avuga ko umukino uzaba ukomeye kuko babizi ko batsinzwe mu mukino ubanza wa shampiyona ku bw’iyo mpamvu biteguye kwihimura.

Umutoza wa REG VC Mugisha Benon yavuze ko umukino w’ihangana uba ukomeye, ati “Derby buri gihe iba ikomeye, dutegereje ku wa gatandatu umunsi nyirizina.”

UTB VC izakira REG VC iri ku mwanya wa gatatu n’amanota 14, mu gihe REG VC iri ku mwanya wa mbere n’amanota 21.

Uko imikino iteganyijwe

Ku wa Gatandatu tariki ya 14 Werurwe 2020

11:00: Kirehe vs APR VC i Kirehe
11:00: IPRC Ngoma vs Gisagara muri IPRC Ngoma
19:00: UTB vs REG VC muri Petit stade i Remera

Icyiciro cya mbere mu Bagore:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka