Volleyball: Umutoza yatangaje abakinnyi 20 azagumana mu myitozo abandi barasezererwa

Mu gihe habura iminsi 20 ngo hatangire igikombe cya Afurika cya Volleyball mu bagabo n’abagore, umutoza yamaze gusezerera bamwe mu bakinnyi mu myitozo

Guhera tariki 05/09 kugera tariki 20/09/2021 mu Rwanda u Rwanda ruzakira igikombe cya Afurika mu mukino wa Volleyball mu bagabo n’abagore, aho kugeza ubu amakipe 20 mu bagabo na 16 mu bagore ari yo ategerejwe.

Umutoza PAULO DE TARSO MIRAGRES utoza ikipe y'igihugu y'abagore n'iy'abagabo
Umutoza PAULO DE TARSO MIRAGRES utoza ikipe y’igihugu y’abagore n’iy’abagabo

Nyuma y’iminsi umunani abakoresha imyitozo, umunya-Brazil PAULO DE TARSO MIRAGRES utoza amakipe y’igihugu y’u Rwanda, yatoranyije abakinnyi bagomba gusigara mu mwiherero muri buri cyiciro.

Umutoza PAULO DE TARSO MIRAGRES utoza ikipe y'igihugu y'abagore n'iy'abagabo
Umutoza PAULO DE TARSO MIRAGRES utoza ikipe y’igihugu y’abagore n’iy’abagabo

Mu bagabo 36 bari bahamagawe, bamwe mu bakinnyi basezerewe harimo Ntagengwa Olivier umwe mu bakinnyi basanzwe bafatiye runini ikipe y’igihugu, hakabamo Muvunyi Fred ndetse n’abandi.

Urutonde rw’abakinnyi bagumye mu mwiherero mu bagabo

Urutonde rw’abakinnyi bagumye mu mwiherero mu bagore

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka