Volleyball: Umunyarwanda yatorewe kuyobora ‘zone 5’ mu nama yamaze amasaha 18

Umunyarwanda Ruterana Fernand Sauveur yatorewe kuyobora akarere Gatanu (zone 5), kamwe mu turere turindwi tugize impuzamashyirahamwe y’umukino wa volleyball ku mugabane wa Afurika (CAVB).

Ruterana Fernand Sauveur watorewe kuyobora Akarere ka Gatanu avuga ko ashishikajwe no guteza imbere Volleyball
Ruterana Fernand Sauveur watorewe kuyobora Akarere ka Gatanu avuga ko ashishikajwe no guteza imbere Volleyball

Inama yabereyemo amatora yatangiye ku wa Gatandatu ahagana saa sita z’amanywa irangira mu rukerera rwo ku cyumweru saa kumi hifashishijwe ikoranabuhanga.

Ruterana Fernand Sauveur yari ahanganye n’umunyarwanda Nkurunziza Gustave wari usanzwe ayobora aka karere we wiyamamarije muri Tanzania nyuma y’uko abuze amahirwe yo gutangwa n’u Rwanda.

Nyuma yo gutsinda amatora, Ruterana Fernand yavuze ko icyo ashyize imbere ari ugukomeza guteza imbere volleyball. Yagize ati “Iyi ntsinzi nyituye Abanyarwanda by’umwihariko umuryango mugari wa volleyball wose . Iyo tutabagira mu bikorwa bitandukanye ngo bigaragarire amahanga ko hari ikizere batugirira ntibyari gukunda. Tuzafatanyiriza hamwe turusheho gukomeza guteza volleyball imbere mu Rwanda ndetse no muri zone. Ibitekerezo byanyu birakenewe ngo tubyubakireho.”

 Inama Fernand yatorewemo yamaze amasaha 18
Inama Fernand yatorewemo yamaze amasaha 18

Abagize Inama y’Ubuyobozi ya CAVB batowe

Perezida:

1. Mrs Bouhra Hajij/ Maroc
Visi Perezida:
1.Zone I:Adnan BAKBAK /Libya
Zone II:Rodrigues ANTONIO CARLOS /Cape Verde
Zone III:Casimir SAWADOGO/ Burkina Faso
Zone IV:Dokony Adiker IDRISS/Tchad
Zone V:Waithaka KIONI/ Kenya
Zone VI:Fredreck NDLOVU /Zimbabwe

Abanyamuryango:

1. Habu GUMEL Nigeria
2. Sanga Issouf KONE Côte d’Ivoire
3. Daniel Koboa MOLAODI Botswana

Guteza imbere abagore:

1. Zone VI Agness Nakaonga KAKOMA Zambia
2. Zone VI Mpho PALIME Lesotho

Abayobozi b’uturere turindwi batowe:

1. Zone I :Mustapha LEMOUCHI Algeria
2. Zone II :Bai Dodou JALLOW Gambia
3. Zone III :Paul ATCHOE Ghana
4. Zone IV :Christian MATATA SHWITI Congo
5. Zone V:Fernand Sauveur RUTERANA
6. Zone VI:Khalid CASSAM Mozambique
7. Zone VII: Kayseeven TEEROOVENGADUM Mauritius

Nkurunziza Gustave wasimbuwe na Fernand yiyamamarije muri Tanzania
Nkurunziza Gustave wasimbuwe na Fernand yiyamamarije muri Tanzania

Ruterana Fernand Sauveur watorewe kuyobora Akarere ka Gatanu asanzwe ari Visi Perezida wa kabiri mu ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda ushinzwe amarushanwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Www, bonus com

0725583519 yanditse ku itariki ya: 27-10-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka