Volleyball: Umukinnyi Ndagijimana Iris agiye kubagwa imvune afite mu ivi

Umukinnyi w’ikipe ya Rwanda Revenue Authority Volleyball Club n’ikipe y’igihugu witwa Ndagijimana Iris ashobora kumara uyu mwaka w’imikino atongeye kugaragara mu kibuga kubera ikibazo cy’imvune.

Ndagijimana Iris
Ndagijimana Iris

Aganira na Kigali Today, Ndagijimana Iris w’imyaka 21 y’amavuko yatangaje ko agomba kujya kubagwa imvune kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 18 Ukuboza 2021 bityo ko ashobora kumara uyu mwaka w’imikino atongeye kugaruka mu kibuga.

Iris yari umwe mu bakinnyi ngenderwaho mu ikipe ya Rwanda Revenue Authority cyane ko yari umukinnyi ubanza mu kibuga ariko nyuma yo gutoneka imvune muri Gisagara Tournament yabaye mu ntangiriro z’Ukuboza byatumye atongera gukina dore ko yanasibye imikino y’igice cya mbere cy’irushanwa ryitiriwe Forzza “FORZZA VOLLEYBALL TOURNMENT” ririmbanyije.

Imvune ya Ndagijimana Iris avuga ko yatangiye byoroheje ubwo yari mu ikipe y’igihugu yiteguraga imikino nyafurika yabaye muri Nzeri uyu mwaka gusa ngo yumvaga bidakanganye akomeza kuyikiniraho. Mu kwezi k’Ugushyingo nibwo ivi ryongeye kumurya ariko ntiyabyitaho. Yaje gukomererwa ubwo bari bavuye mu mikino y’irushanwa rya Gisagara Tournament ubwo yatsikiriye muri iyi mikino bigakomera kugeza muganga ababwiye ko agomba kubagwa.

Yagize ati “Imvune yanjye isa n’aho yatangiriye mu ikipe y’igihugu ariko numvaga bidakanganye nkomeza kuyikiniraho, nyuma nko mu kwa cumi na kumwe nibwo isa nk’aho yongeye kubyuka ariko nkomeza kuyikoresha, rero byaje gukomera ubwo natsikiraga turi i Gisagara mu irushanwa, nyuma yo kunsuzuma, abaganga bahise bafata umwanzuro wo kumbaga”.

Akimanizanye Ernestine wakinaga muri Kenya mu ikipe ya Kenya Commercial Bank (KCB VC) ubu ni we waje kuziba icyuho cya Iris bari kumwe mu ikipe y’Igihugu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Pole sana Dada nkwifurije gukira vuba kandi neza imana ikurinde

lg yanditse ku itariki ya: 18-12-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka